• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Caritas Kigali yateye inkunga abana bafite ubumuga 74

Mu bikorwa Caritas Kigali ikora harimo gutera inkunga abana bafite ubumuga kujya mu mashuri no kubitaho mu mibereho yabo isanzwe bafatanyije n’ababyeyi.

Abana bafite ubumuga biga mu mashuri yishumbuye n’abanza 74 nibo batewe inkunga na Caritas Kigali ingana 13,183,400 fwr yose hamwe. Si ibyo gusa kuko babaha ibikoresho ndetse bakanafasha ababyeyi babo mu mishinga mito iciriritse ibyara inyungu ibafasha ku iteza imbere.

Uretse ku bishyurira amashuri Caritas Kigali inafasha abana bafite ubumuga kubavuza ndetse aho bibaye ngombwa gufashwa kubona insimburangingo n’inyunganirangingo bakamusha.

Ibikorwa byo kwita ku bana bafite ubumuga bijyana no guhugura abarezi kugira ngo bagire ubumenyi bw’ibanze bubafasha kubitaho uko bikwiriye no kubafasha mu masomo yabo.

Umuyobozi w’ishami ry’Ubutabazi n’imibereho myiza muri Caritas ya Kigali, Narame Marie Gratia avuga ko uburere bw’umwana ufite ubumuga butangirira ku kumumenya no kumusobanukirwa. Umwarimu agomba kumenya ubwoko bw’ubumuga afite, akamenya ibyo ashoboye n’ibimugora. Ibi bituma abasha kumugenera uburyo bwihariye bwo kwigishwa no kumufasha gukurikirana amasomo.

Buri mwana yiga mu buryo butandukanye. Umwana utumva neza ashobora gukenera kwifashisha ibimenyetso cyangwa inyandiko zigaragara neza. Utabona ashobora gukoresha amajwi, amaradiyo y’ishuri cyangwa ubundi buryo bwo kumva. Uko umwarimu atanga amasomo mu buryo butandukanye, niko ahuza n’ubushobozi bwa buri mwana.

Bamwe mu barezi bahuguwe uburyo bwo kwita ku bana bafite ubumuga bavuga ko iyo bibaye ngombwa, umwarimu ashobora gukora gahunda yihariye y’imyigire ku mwana ufite ubumuga. Iyi gahunda imufasha gukurikira amasomo ku rwego rwe, nta kumushyiraho umutwaro uremereye, ariko nanone adatereranywe.

 

 

Leave A Comment