• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Imivugo, imbyino, ndetse n’ikinamico byanyujijwemo Ubutumwa bw’ubumwe n’ubudaheranwa

Ubutumwa bujyanye no gushishikariza abaturage ubumwe n’ubudaheranwa ndetse n’Isanamitima bwagiye bunyuzwa no mu bikorwa ndangamuco nk’imivugo, imbyino, ndetse n’ikinamico. Ibi byategurwaga n’abantu bo mu byiciro byose barimo urubyiruko, abagabo n’abagore ndetse n’urubyiruko ruri mu mashuri.

Gahunda y’Ubumwe n’ubudaheranwa igenewe urubyiruko rwiga mu mashuri, akenshi ubumwa iyo bucishijwe mu mivugo bituma abanyeshuri babwumva ndetse bakanasobanukirwa iby’iyi gahunda.

Ubu butumwa bunacishwa mu matorero, cyangwa mu bikorwa bya clubs nk’Indangagaciro na Ndi Umunyarwanda.

Ibi bifasha urubyiruko gukura rutarangwa n’amacakubiri ndetse bagasobanukirwa n’ububi bwayo mu rwego rwo kubarinda kwisanga mu ngengabitekerezo ya Jenoside.

Iyi gahunda igamije gutoza urubyiruko gukundana, gufatanya no kwihangana mu bibazo bitandukanye ndetse no kumenya kwifatira imyanzuro no kwikemurira ibibazo aho biri ngombwa baharanira icyabateza imbere.

Kwigisha urubyiruko gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge ni imwe mu nkingi zikomeye zo kubaka igihugu kirambye, kirangwa n’amahoro, ubutabera n’iterambere.

Iyo urubyiruko rwatojwe gukundana, kubahana no gusenyera umugozi umwe, rutozwa gukura rufite umuco w’amahoro no kubana neza. Ibi birinda amacakubiri, ivangura n’urwango byakunze gutuma u Rwanda rubaho mu mateka mabi.

Urubyiruko rwigishijwe ubumwe n’ubwiyunge, rusobanukirwa amateka y’igihugu, rukamenya ingaruka z’amacakubiri n’intambara. Ibi bituma ruzamuka rufite ubushishozi bwo kwirinda no kwamagana icyatanya Abanyarwanda.

Iyo urubyiruko rumaze gusobanukirwa ko ari rwo musingi w’ejo hazaza, rutangira kugira uruhare mu bikorwa bigamije iterambere rusange birimo gukunda igihugu, kwitabira ibikorwa rusange, kurwanya akarengane no guteza imbere abandi.

Iyo basobanukiwe neza Ubwiyunge icyo aricyo bituma umuntu watannye akava mu murongo mwiza abasha gusaba imbabazi akabohoka mu mutima, akareka kubana n’ipfunwe. Izi nyigisho zicishwa mu mivugo n’imbyino no mu bihangano bitandukanye birufasha kutaba Nyirabayazana w’amakimbirane.

Leave A Comment