• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Tubaho mu mibereho ishaririye n’abana bacu –Abakobwa babyariye iwabo

Abakobwa 79 bo muri Paruwasi ya Kigarama muri Arikidiyosezi ya Kigali bavuga ko babaho mu mibreho isharirirye hamwe nabo bibarutse nyuma yo kutitabwaho n’imiryango yabo ndetse n’abagabo babateye inda.

Aba bakobwa iyo muganiriye usanga baragize ubuzima bugoranye cyane bwo kutitabwaho uko bikwiye kandi abenshi muri bo baba barabyaye nabo ari bato cyane.

Nyirahabimana Cyntia avuga ko kugira ngo abone icyo kurya n’umwana we bimusaba gushakisha akoresheje amaboko ye n’imbaraga ze ugasanga bimugora bigatuma yakongera kwishora mu ngeso mbi z’ubusambanyi ashakisha ikimutunga.

Ati “ Ndakubwiza ukuri twe n’abana bacu tubaho mu buzima budukomereye cyane kuburyo usanga bivunanye kubona ibyo kurya n’icyo kwambara ndetse n’ubwisungane mu kwivuza”.

Dusenge Adeliphine we umwuhariko we nuko kuva yabyara umwana we wambere haba umuryango ndetse n’uwamuteye inda ntawagize icyo amufasha.

Ati “ Ibaze ko kubera buzima bugoye jyewe n’umwana wange byatumye ntwara indi nda ya kabiri kandi bose mubazinteye ntawigeze agira icyo amfasha”.

Ubumenyi ku buzima bw’imyororokere buracyari hasi

Dusenge avuga ko zimwe mu mpamvu zituma baterwa inda zituruka ku bumenyi buke bafite ku buzima bw’imyororokere ndetse no kutitabira gahunda zo kuboneza urubyaro.

Ati “ Iyo tuza kugira ubumenyi bwo kumenya kubara ukwezi k’umugore ntibari kudutera inda zitateganyijwe niyo mpamvu ubona dutwara inda inshuro irenze imwe”.

Leave A Comment