Ababyeyi bafite abana mu ngo mbonezamikurire y’abana bato yo mu karere ka Rulindo akurikiranwa na Caritasi Kigali bavuga ko kutamenya gutegura ifunguro ryuzuye byatumye barwaza bwaki.
Mu bijyanye no guteza imbere imirire myiza n’imikurire myiza y’abana; Caritas Kigali ifatanya n’inzego zibishinzwe mu turere twa Rulindo na Gakenke gukurikirana imikorere y’Ingo mbonezamikurire(ECD). Muri Rulindo hari ECD 780, naho muri Gakenke hakaba 919; hakabarirwamo abana 23.228 muri Rulindo , na 29.398 muri Gakenke. Muri aba bana, abakobwa ni 51,27%, abahungu 48,73%.
Muri iyi gahunda hanatangwa ibikoresho bikenewe kugira ngo izi ngo zikore neza uko bikwiye. Mu tundi turere ibi bikorwa bikorerwa mu Bigonderabuzima bya Kiliziya.
Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ingo mbonezamikurire y’abana bato Caritas Kigali yashyizeho abakorerabushake bakurikirana umunsi ku munsi uko ababyeyi bita kuri abo bana banabategurira ifunguro ryujuje intungamubiri.
Gusa hari ababyeyi bamwe bavuga ko ubumenyi buke bwo kutamenya gutegura indyo yuzuye aribwo bwatumye abana babo bajya mu mirire mibi.
Nyirandikubwimana Julliene utuye mu karere ka Rulindo mu murenge wa Kinihira akagari ka Butunzi umudugudu wa Bunahi ni umubyeyi ufite umwana wavuye mu mirire mibi mu buhamya bwe avuga ko ubumenyi bucye mu gutegura indyo yuzuye aribwo bwatumye arwaza Bwaki.
Ati ” Mu cyaro tuba dufite ibintu byose byo kurya ariko kutamenya kubitegura neza ndetse no kubitegurana isuku usanga abana babirya ntibibagirire akamaro kuko biba bidatunyangije neza”.
Uyu mubyeyi ashimira Caritas Kigali uburyo yabitayeho ikabigisha gutegura indyo yuzuye neza ubu abana babo bakab abaravuye mu mirire mibi bakaba bameze neza.
Kuri ubu umwana we yamujyanye mu irerero afite ikibazo cy’imirire mibi ariko kubera kumwitaho no kwigishwa gutegura neza indyo yuzuye ubu umwana yamaze kuva mu mirire mibi.