Abakiristu Gatolika, bemera ko umusaraba ari wo Yezu yabacunguje agatsinda Shitani n’urupfu, bakoze inzira y’umusaraba, barawuramya kandi batura Yezu Kristu ibibazo bibaremereye.
Abakiristu Gatolika bitegura umunzi mukuru wa Pasika, mu bihugu bitandukanye by’Isi no mu Rwanda bizihije Umunsi Mukuru wa Gatanu Mutagatifu ku 18 Mata 2025.
Muri iyi mihango bazirikana ububabare bwa Yezu Kristu, bibuka uburyo Yezu yagambaniwe, arakubitwa, abambwa ku musaraba, agapfa, agahambwa ariko ku munsi wa gatatu akazuka mu bapfuye atsinze urupfu.
Uwa Gatanu Mutagatifu ni umunsi wo gusiba muri Kiliziya yose, ndetse nta gitambo cya Misa giturwa ku Isi hose ahubwo habaho umuhimbazo bakaramya umusaraba Yezu yabambweho.
Abakiristu Gatolika bo mu Mujyi wa Kigali bitabiriye inzira y’Umusaraba, babwiye bavuga ko kuzirikana inzira y’umusaraba babivomamo imbaraga zo kugera ikirenge mu cya Yezu.
Christine Ikuzwe yagize ati “Ku bantu bemera Yezu Kristu, tukemera ko yitanze, akazuka, burya niba wemera umuntu uba ugomba kugaragaza ko urugero rwiza aguha nawe urukurikiza. Ni muri urwo rwego twaje kugaragaza uko urugero rwiza rwa Yezu, ububabare yababaye kubera ibyaha byacu tubiha agaciro.”
Yavuze ko bifasha abakiristu kwakira ibibazo bahura nabyo mu buzima bwa buri munsi binyuze mu kwiyumvisha ububabare bwa Yezu bafata nk’icyitegererezo mu buzima bwabo.
Yakomeje agaragaza ko muri iki gihe, abakiristu na bo bafite inzira y’umusaraba banyuramo umunsi ku wundi ishingiye ku mibereho n’ukwemera.
Ati “Turi mu gihe cy’iterambere by’umwihariko ku bakiri bato, buri wese aba agenda ahura n’ibibazo bitandukanye byatuma na kwa kwemera ushobora kugutakaza. Uwo ni wo musaraba duhura na wo ariko iyo ubashije kuwucamo neza, ukavuga ngo na Yezu yawuciyemo ndetse arababara cyane birenze uko ndi kubabara, biragukomeza, bigatuma uca muri za nzitizi uri guhura nazo.”
Marie Grace Ufitinema yerekanye ko inzira y’umusaraba itegurira benshi kubasha kwihanganira imibabaro n’ibigeragezo bahura nabyo umunsi ku wundi.
Ati “Iyo turi mu nzira y’umusaraba twibuka ubuzima bwacu bwa buri munsi kuko duhuramo n’ibibi byinshi n’ibyiza byinshi. Inzira y’umusaraba rero haba hari ababa barayinyuzemo cyangwa se ukanitegura kugira ngo nuyigeramo uzabashe kuyicamo neza.”
Muri iyi nzira y’umusaraba abakirisitu bibuka gutotezwa no kubabazwa byakorewe Yezu bakabigereranya n’ibigeragezo bahura nabyo mu buzima bwabo bwa buri munsi, harimo ingorane z’ubuzima, uburwayi ndetse n’ibindi bibazo bakabasha kubitura Yezu.