Ibikorwa by’ubumwe b’ubwiyunge muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda bishyirwa mu ngiro kandi bigakurikiranwa na Komisiyo Y’ubutabera N’amahoro mu nama Y’abepiskopi Gatolika mu Rwanda.
Ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge ku rwego rwa Kiliziya Gatilika byatangiye nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Kuva mu mwaka wa 1998-2000 Habaye Sinodi yiswe Gacaca Nkirisitu mu rwego rwo kwitegura Yubile y’imyaka 2000 ya Christianisme (ugucungurwa kwa bene muntu) n’imyaka 100 ya Evangélisation mu Rwanda.
Ibiganiro byatanzwe mu buryo buhoraho muri iyo myaka itatu byasize abakristu gatolika biyumva nk’abavandimwe, urwikekwe ruragabanuka, aho buri wese yabwiraga undi ngo “SINZIBAGIRWA KO URI UMUVANDIMWE WANJYE”
Imyanzuro ya Sinodi yahaye ubutumwa Komisiyo yúbutabera n’amahoro bwo guherekeza abanyarwanda mu rugendo rwo gukira ibikomere.
Uruhare rw’amadini n’amatorero mu bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge
Guherekeza abantu mu rugendo rwo gukira ibikomere: Guherekeza abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, tukabafasha kwakira ibyababayeho bakiyunga n’amateka, no kubashishikariza gutanga imbabazi ku babahemukiye
Guherekeza abakoze ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kugira ngo babashe kwihana no kwemera icyaha bityo batinyuke gusaba imbabazi abo bahemukiye
Abari mu magororero: dufatanya na RCS tukabakoraho ubukangurambaga, abemeye gukora urugendo tukabaherekeza
Abafunguwe, dufatanza n’inzego z’ibanze binyuze mu ma paruwasi tukabaherekeza twifashishisje abakangurambaga b’isanamitima baba barahuguwe.
Ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge:
Gufasha abaturage mu gushing amatsinda y’ubumwe n’ubwiyunge : agamije gufasha cyane cyane abakorewe ibyaha bya jenoside n’ababikoze guhurira hamwe kugira ngo bakomeze kwimakaza imibanire myiza nta kwishishishanya
Ubukangurambaga: urg- Ku itegeko ryerekeranye cy’icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo: bwakozwe ku bufatanye n’inzego za Leta ku rwego rw’igihugu MINIJUST, RIB, NPPA – MINUBUMWE – MINALOC, bukorerwa mu bice byinshi by’igihugu. Byatanze umusaruro
Ibikorwa bifasha abanyarwanda kwiyunga n’Imana:
Mu bikorwa byo kwibuka: Buri wa gatanu wa mbere wa Gicurasi, hategurwa amasengesho y’iminsi 9 (Neuvaine) akoherezwa mu miryango remezo yose
Uburyo bwifashishwa (Approches) mu guherekeza abafite ibikomere mu rugendo rw’ubwiyunge:
Ibanga ry’amahoro: ni iuburyo bwo guherekeza uwakoze ibayaha n’uwo yabikoreye bagakorana urugendo kugeza ubwo bagera ku rugero rwo kubitangariza hammu ruhame imbere y’ikoraniro
FAES (Famille Esperance): ni uburyo bwo gusangira ubuzima bukorerwa mu muryango washinzwe na Sr Immaculee UWAMARIYA, Umubikira w’ububerinaridine ubarizwa I Kansi. Abantu basangiza ubuzima ababateze amatwi kugira ngo babashe gukira ibikomere
Inzira ya Pasika (Chemin Pascal):
Ikoreshwa na Communaute de l’Emmanuel igasanisha ububabare, urupfu n’izuka bya Kristu n’inzira n’urupfu rw’abazize jenoside yakorewe abatutsi kwakira amateka, gukora ikiriyo, kubabarira, gukira.
Guherekeza amatsinda y’ubumwe n’ubwiyunge: ibiganiro, imyiherero, kubafasha gutekereza ibikorwa bibahuza (gufashanya: kubaka inzu, gukurungira, guhingirana) imishinga iciriritse ibyara inyungu ishingiye ku buhinzi, ku bworozi, gukora ibimina… byose bigamije kubafasha mu kwimakaza ubumwe, imibanire myiza, no kwiteza imbere.
Imbogamizi:
Ibikomere byinshi bikigaragara: ihungaba rigenda rihindura uburyo ndetse ku byiciro bitandukanye. Urubyiruko rutabonye jenoside narwo rufite ihungabana (traumatisme transgenerationnel). Gukora identification y’abagifite ihungabana biragorana ahubwo ubabona bitewe n’ibihe kandi bikagaragara ko ari benshi
Ingengabitekerezo ya jenoside iracyagaragara muri benshi kandi ikibabaje ugasangamo urubyiruko rwavutse nyuma ya jenoside
Ubushobozi: ibyinshi tubikora muri pastorale isanzwe ubutumwa bwa Kiliziya ariko bigashyigikirwa n’ubushobozi bw’abaterankunga. Kuri ubu abaterankunga b’imishinga y’ubumwe n’ubwiyunge ni bake cyane tukagorwa no kubona ubushobozi budufasha muri bya bikorwa bisaba amafaranga.
Ibyifuzo
Gukora ubusesenguzi ku bumwe n’ubwiyunge : ese koko ni ibiki bigize umuryango wiyunze? Ese koko ni ryari tuvuga ko abantu biyunze?. Tugatandukanya Cohabitation na reconciliation): Mu cyaro tuhabona « reconciliation » ariko mu mijyi no mu bantu bifashije mu bushobozi tuhabona “cohabitation”. Hakwiye ubusesenguzi kuri approche yatuma no mu mujyi hagaragara ubumwe n’ubwiyunge