• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Turashimira Imana yaduhaye Papa ukenewe muri iki gihe – Cardinal Kambanda

Antoine Cardinal Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali, arashimira Imana yahaye Kiliziya Papa Leo XIV, yemeza ko Kiliziya ibonye umuyobozi ukenewe muri iki gihe Isi yerekezamo, nk’umuyobozi ufite ukwemera guhamye.

Ni mu kiganiro yagiranye na Pacis TV ku wa Mbere tariki ya 19 Gicurasi 2025, nyuma y’uko agarutse mu Rwanda aho yari akubutse i Vatican mu mihango yo gushyingura Papa Francis no gutora Papa mushya.

Abajijwe uko abona Papa Leo XIV yagize ati ‟Papa Leo wa 14 rwose ubona ko Imana yo mugenga w’amateka yaduhaye Papa ukenewe muri iki gihe. Ni umuntu ufite ukwemera guhamye, ukwemera gukomeye, ukwemera kurimo urukundo rw’Imana”.

Arongera ati ‟Ijambo rya mbere yavuze, yagize ati nimuhumure Imana iradukunda, ikibi ntabwo gishobora gutsinda kubera ko Imana ni urukundo”.

Cardinal Kambanda yavuze ko Papa Leo XIV yarerewe mu muryango w’abihayimana b’aba Augustinian, bakomoka ku nyigisho no ku mahame ya Mutagatifu Augustin agira ati ‟Ujye ukunda ubundi ukore icyo ushaka, urukundo nyakuri ruguha gukora ibikwiye”, ngo ni yo mpamvu Papa Leo XIV iyo avuga agaruka cyane ku rukundo rw’Imana, buri gihe agashimangira uko kwemera.

Ati ‟Leo XIV ni Papa ufite ishyaka ryo kumenyakanisha inkuru nziza y’urukundo, iyo abantu bamenye ko Imana ibakunda ntabwo bahangayika, baba bafite ukwizera, ntabwo biheba, ikindi iyo umuntu amenye ko Imana idukunda twese, amenya ko na mugenzi we Imana imukunda akamufata nk’umuvandimwe, ibyo bigatuma abantu bashobora kugera ku mahoro, iyo ni yo vanjiri ya Papa Leo XIV”.

Arongera ati ‟Ni Papa ufite inyota n’ishyaka, agahora ahangayikishijwe cyane n’amahoro ku Isi bishingiye nanone ku kubona abavandimwe. Abantu bose ni abantu b’Imana, ni abavandimwe, kwicana no kurwana ni bibi cyane. Papa Leo XIV ni umuntu ugira urukundo no gutega amatwi, akagira impuhwe no kwicisha bugufi, ni ikintu ahuriyeho na Papa Francis”.

Yungamo ati ‟No mu Misa ye y’itangizwa ry’ubutumwa, yagize ati natowe ntitira. Mumfate nk’umuvandimwe tugendera hamwe, dutega amatwi, twicisha bugufi mu mahoro, mu bufatanye no kugendera hamwe. Ubumwe ni ikintu agarukaho cyane”.

Yavuze kandi ko Papa Leo XIV afite ubunararibonye buhagije nk’umuntu wavukiye muri Leta ya Chicago muri Amerika, amaze kuba Padiri ajya gukorera ubutumwa mu gihugu cya Peru muri Amerika y’Epfo, nk’ahantu hari abayoboke Gatolika benshi ku Isi, aho yakoze igice kinini cy’ubutumwa bwe, anakora ubutumwa butuma agenda Isi yose.

Papa Leo XIV yaba agiye kwifatanya n’Abanyarwanda guhimbaza Yubile?

Abajijwe niba Papa Leo XIV azifatanya n’Abanyarwanda guhimbaza Yubile y’imyaka 125 ivanjiri igeze mu Rwanda, na Yubile y’imyaka 2025 Jambo yigize umuntu izaba mu mpera z’uyu mwaka, Cardinal Kambanda yavuze ko bigoye ko aza kubera akazi kenshi afite muri iki gihe.

Ati ‟Kubisaba byo turabimusaba ariko biragoye ko muri uyu mwaka Papa Leo XIV asura u Rwanda, byongeye ho ko Papa Francis yitabye Imana muri ibi bihe twiteguramo Yubile, afite gahunda nyinshi. Turateganya kumutumira mu gihe gikwiye kandi rero Papa ni Umukuru w’igihugu cya Vatican, ntabwo ari twe tumutumira gusa”.

Cardinal Kambanda, yavuze ko Papa Leo XIV yumva ibibazo bya Afurika nk’umuntu wakoreye ingendo zitandukanye kuri uwo mugabane, asura Abakirisitu yumva n’ibibazo byabo.

Ati ‟Ni umuntu wumva ibibazo byo mu bihugu byacu cyane cyane Afurika, noneho guharanira amahoro n’uko abantu barushaho kubana nk’abavandimwe. Abanyarwanda mu mateka yacu twahuye n’ibihe bikomeye cyane by’amacakubiri kandi turi abavandimwe, afite ubutumwa rero buhuza neza n’ubuzima bwacu, ni ukumusabira no gufatanya na we muri ubu butumwa”.

Arongera ati ‟Muri Kiliziya ya Afurika no muri aka karere dutuyemo, Kiliziya yacu uko iteye arayizi, ibibazo duhura nabyo by’iyogezabutumwa, iby’amahoro arabizi, ubwo rero ni muri urwo rwego kuba Papa Francis twaramutumiye ngo asure Kiliziya y’u Rwanda, n’uyu tuzamutumira”.

Igikorwa cyo gutora Papa kiyoborwa n’ububasha bwa Roho Mutagatifu

Cardinal Kambanda yagarutse ku muhango w’itorwa rya Papa yitabiye bwa mbere, avuga ko ari igikorwa Gitagatifu afata nk’Isakaramentu, aho uwitabira ayo matora yiyumvamo ububasha bwa Roho Mutagatifu, avuga n’uburyo amatora ya Papa akorwa.

Ati ‟Urumva nyuma y’uko gutegurwa, muri iyo minsi nta telefoni, nta television, nta radio nta tumanaho na rimwe, bihindura ubuzima noneho umuntu akumva igikorwa arimo ari ugusenga. Roho Mutagatifu ni yo iyobora Kiliziya, Kiliziya Gatolika ni yo ‘Institution’ ku Isi imaze imyaka 2000 iyoborwa na Roho Mutagatifu, kuko n’iyo hari ikibazo ubona ko ari Roho Mutagatifu iza ikigaragaza, cyane cyane nko muri icyo gikorwa cyo gushyiraho Papa”.

Avuga ko Abakaridinali bagabanyije mu byiciro bitatu, aribyo Abakaridinali b’ababadiyakoni, abakaridinali b’abapadiri n’ab’abepisikopi.

Mbere y’uko abakaridinali binjiye muri Chapeli Sistine, ngo ibikorwa byose bibera i Vatican bitangirwa n’indahiro kuva ku bakaridinali kugera no ku mukozi wese akorera muri iyo nyubako, kugeza ubwo umunsi w’amatora ugeze aho abantu bose basabwa gusohoka muri Chapeli Sistine, hagasigaramo abakaridinali batarengeje imyaka 80 y’amavuko.

Cardinal Kambanda ati ‟Bose barasohoka nta n’umusokereteri usigara, umuto mu bakaridinali ni we wakingaga urugi twe tugasigaramo twenyine. Numvaga turi muri Cenaculo, Bikiramariya turi kumwe, twiyambaza Roho Mutagatifu”.

Arongera ati ‟Twumvaga amasengesho y’abakirisitu bose ku Isi twari twarasize turaritse ngo badusabire, ndetse n’abatari Abagatolika dusaba ngo Imana iduhe Papa ukwiye. Ni igikorwa Gitagatifu, ni Isakaramentu, ku buryo wumva ububasha bwa Roho Mutagatifu, nka kwa kundi umuntu ahabwa Ubupadiri cyangwa se Ubwepiskopi”.

Cardinal Kambanda yavuze ko bishimiye uko itorwa rya Papa ryagenze, aho ritamaze igihe kinini nk’uko andi matora yagiye agenda, igikorwa avuga ko bashimiye Imana.

Ati ‟Twese tuba dusenga ngo Imana itwereke Papa mushya. Haba harimo no gutegura umuntu tuvuga tuti nyabuna rwose reka utowe ntazaduhakanire, kuko nyuma yo gutorwa ashobora kugira ubwoba akavuga ati ibi bintu si ibyanjye mumbabarire, bikaza kutugora”.

Arongera ati ‟Iyo Papa amaze kuboneka, ni ibintu afata nk’ibiremereye cyane cyane ko umuntu aba yamaze kubona uko Kiliziya imeze n’ibibazo ifite, ni yo mpamvu tumwereka ko ari umusaraba we ko yemera kuwakira kandi ko natwe tuzakomeza kumufasha, ariko cyane cyane Imana iba yamutoye iba izabimufashamo”.

Ikibazo cya mbere Papa abazwa iyo amaze gutorwa

Cardinal Kambanda, avuga ko Papa Leo XIV akimara gutorwa ikibazo cya mbere yabajijwe ari ‟Urabyemera?”, ni ikibazo kibazwa buri mu Papa nyuma yo gutorwa, dore ko mbere yo gutora nta n’umwe winjira muri conclave (mu mwiherero) yiyumvamo ko ari we ugomba gutorwa cyane ko ngo ari Roho Mutagatifu umutora.

Ati ‟Papa Leo XIV akimara kwemera inshingano zo kuba Papa nyuma yo gutorwa, yagiye mu cyumba cy’amarira, ari naho yambariya imyambaro ya Papa, ni nabwo za mpapuro yatoreweho zatwitswe hashyirwamo produit zituma haza umwotsi wumweru, byose bikorerwa imbere y’abakaridinali”.

Arongera ati ‟Muri icyo gihe twe ntabwo tuba tuzi n’ibirimo kubera hanze kuko nta tumanaho tuba dufite, ntabwo tuba tuzi abantu bahari uko bangana. Iyo Papa amaze kwambara turamuyoboka tukamusezeranya kumwumvira, hanyuma agasinya inyandiko zo gutorwa no kwemera inshingano, ni yo mpamvu hagati y’umwotsi no gusohoka kwa Papa ajya gutanga umugisha bifata umwanya”.

Urwibutso rwa Papa Francis kuri Cardinal Kambanda

Cardinal Kambanda nk’umuntu watowe na Papa Francis inshuro eshatu zirimo kuba umwepisikopi wa Kibungo, kuba Arikiyepiskopi wa Arikidiyosezi ya Kigali no kuba Cardinal, yavuze ko Papa Francis yaranzwe n’imbaraga zikomeye mu guteza imbere ukwemera muri Kiliziya.

Ati “Nyuma y’urupfu rwa Papa Francis Kiliziya yari ibayeho nk’imfubyi, byabaye mu gihe cya Pasika nyuma yo kuzuka kwa Kirisitu agasubira mu Ijuru, Kiliziya yari iri nko muri Cenaculo ubwo abigishwa bari bafite ubwoba bakikingirana muri Cenaculo basenga bari kumwe na Bikiramariya. Mu myaka 12 yari amaze, yashyize Kashe nshya muri Kiliziya, ayiha imbaraga zikomeye”.

Yavuze ko Papa Francis yarangwaga n’impuhwe, gukunda abantu cyane cyane abakene, aho ngo yahoraga abaza mu bunyamabanga bwe ati ‟Nta muntu ushonje ngo tumufashe?”

Yavuze ko Papa Francis yari umuntu wicisha bugufi, akanga intambara aho yagenderaga ku mikorere ya Mutagatifu Francisco wa Asizi wakundaga amahoro, agakunda gusoma ibirenge by’abaciye bugufi.

Cardinal Kambanda, yavuze ko Papa Francis yaranzwe no kwita kuri Kiliziya yo muri Afurika, aho yatanze Ubukaridinali ku bepiskopi benshi bo mu bihugu bya Afurika birimo u Rwanda, Uganda, DRC, Tanzania, Sudani y’Epfo n’ibindi.

Yavuze ko umuhango wo gushyingura Papa Francis witabiriwe ku buryo budasanzwe, ati ‟Mu gushyingura Papa Francis, Perezida Trump yaraje, mu gihe hategerejwe ko umuhango wo gushyingura utangira bamuha agatebe yicarana na Zelensky baraganira, ni igitangaza gikomeye”.

Papa Francis washyinguwe n’abasaga ibihumbi 400 ku itariki 26 Mata nyuma y’uko yitabye Imana tariki 21 Mata 2025, asimburwa na Papa Leo XIV watowe ku itariki 08 Gicurasi 2025.

 

 

Leave A Comment