• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Caritas Iwacu: Gahunda yo Gufasha Abatishoboye no Kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda

Caritas Iwacu ni gahunda yashyizweho na Caritas Kigali ifatanyije na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro (CDJP), igamije gufasha abakene n’abatishoboye mu miryango ya Paruwasi. Iyi gahunda itanga imfashanyo y’ibiribwa, imyambaro, ubuvuzi, ndetse n’ishuri ku bana b’abakene. Abaturage biyandikisha bakajya batanga inkunga buri kwezi, bityo bakagira uruhare mu gufasha bagenzi babo bafite ibibazo.

Iyi gahunda yatangiye nyuma ya COVID-19, aho basuye Paruwasi hafi ya zose muri Arikidiyosezi ya Kigali, bakayiganiraho, kandi basanga yakirwa neza. Hashize umwaka tuyikorera ubukangurambaga kuri Pacis TV ndetse na Radio Maria Rwanda, abantu batandukanye bamaze kuyumva ndetse batangiye kujya bitanga uko bashoboye kugira ngo bafashe ababaye .

Leave A Comment