• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Cyohoha yatubereye imvura mu mpeshyi – Abahinzi

Abahinzi bo mu karere ka Bugesera mu murenge wa Ngeruka bavuga ko kwifashisha amazi ya Cyohoha mu gihe cy’Impeshyi byatumye bongera umusaruro w’ubuhinzi.

Mugihe cy’impeshyi ubutaka buruma, ndetse bahinzi benshi bakabifata nk’igihe cyo kurya umusaruro bejeje banategereje ko imvura izahindura bakongera bagahinga. Nyamara abagenerwabikorwa ba Komisiyo y’ubutabera n’amahoro bo mu karere ka Bugesera bo bavuga ko kwifashisha amazi y’ikiyaga cya Cyohoha buhira imyaka ku gasozi byababareye igisubizo cyo guhinga ibyiciro 3 mu mwakwa.

Abagenerwabikorwa bafashwa na Caritas Kigali mu mishanga itandukanye bavuga ko guturira ikiyaga cya Cyohoha mu Karere ka Bugesera bibafasha kuhira imyaka yabo no mu gihe cy’impeshyi.

Uwimana Francine ahagarariye Koperative y’ubuhinzi avuga ko mu gihe cy’impeshyi, imvura iba ari nke cyangwa itaboneka, ariko amazi y’ikiyaga cya Cyohoha aba aboneka. Gukoresha ayo mazi mu kuhira imyaka bituma abahinzi babona umusaruro n’iyo imvura yaba idahari, bityo bagahorana ibiribwa mu miryango no ku isoko.

Ati ” Impeshyi ishobora kumisha imyaka, bikaviramo umuhinzi igihombo gikomeye. Ariko iyo twakoreshe amazi yo mu kiyaga kuhira imyaka, umuceri, imboga, ibigori, imbuto n’ibindi bihingwa ntibyangirika, ahubwo bikomeza gukura neza”

Uwimana avuga ko mu gihe cy’impeshyi aribwo ibiribwa bibura ku isoko, igiciro kikazamuka. Ariko kugira imyaka bifashishije ikiyaga cya Cyohoha bashobora kuziba icyuho cy’ibiribwa, bakabasha kugaburira imiryango yabo neza ndetse bagasagurira amasoko umusaruro bejeje.

Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali niyo yafashije abahinzi igabagezaho imashini izamura amzi iyavanye mu kigaya cya Cyohoha bakayageza imusozi mu mirima yabo bakuhira imyaka.

Icyari kigamijwe ni ugufasha abahinzi ni ugihinga ibihembwe byose harimo n’igihe cy’impeshyi kugira ngo badapfuasha ubusa umwanya bategereje igihe imvura izagwira.

 

 

Leave A Comment