Hasozwa icyumweru cy’Uburezi muri Arkidiyosezi ya KIGALI ababyeyi bakanguriwe kujyana abana bafite ubumuga mu mashuri.
Ibirori bisoza icyumweru cy’uburezi Gatolika byabereye muri G.S CYANIKA (Saint Justin) yo muri Paruwasi ya Munaira tariki 30/5/2025 byitabirwa abahagarariye ibigo by’amashuri byo muri Arikidiyosezi ya Kigali bigera ku 138.
Muri ibi birori habereyemo n’igikorwa cyo “Kuvuza inzogera” (Ring The Bell), igikorwa cy’ubukangurambaga ku burezi budaheza, cyateguwe na Caritas ya Arkidiyosezi ya KIGALI, mu rwego rwo gukangurira ababyeyi kujyana abana babo bafite ubumuga mu mashuri.
Kuva icyumweru cy’uburezi Gatolika cyatangira, Caritas ya Arikidiyosezi yashishikarije abana mu mashuri gufasha bagenzi babo, bityo mu minsi ishize n’uyu munsi ikaba yaragejeje iyo mfashanyo ku bana biga mu bigo by’amashuri bitandukanye.