• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Wakwirinda ute imirire mibi mu rugo rwawe

Imirire ni umwe mu nkingi z’ingenzi z’ubuzima bwiza. Iyo ifunguro ridateguwe neza, ntibone intungamubiri zikwiriye cyangwa ikaba irimo ibirimo uburozi bw’ibiribwa (toxins), bituma umubiri unanirwa gukora neza.

Ababyeyi batandukanye bo mu karere ka Rulindo bafite abana mu marerero yitabwaho na Caritas Kigali biciye mu ishami rya Serivisi y’ubuzima bavuga ko imirire mibi ishobora kwirindwa mu miryango igihe ababyeyi babashije gutegura indyo yuzuye.

Umubyeyi witwa Nyirandikubwinama Julliene avuga ko umwana we yagiye mu mirire mibi biturutse ku bintu bitandukanye birimo kutamenya gutegura indyo yuzuye, isuku nke ndetse no kutamenya uko umwana muto ahabwa ifunguro.

Umubyeyi wo mu murenge wa Kinihira mu karere ka Rulindo avuga ko atarajya mu marerero y’abana bato atari azi gutegura neza indyo yuzuye ndetse atabashaga guha umwana we muto ifunguro ryuzuye intungamubiri imufasha gukura neza.

Ati “Namugaburiraga ibintu bidakwiriye umwana muto ibaze nawe kumuha ikijumba kitagira imboga kandi ngatinda kumugaburira ugasanga haciyemo amasaha nka 6 ntaragira ikindi muha ahubwo ngahugira mu mirimo”.

Nyuma yaje kugira ibyago umwana we arwara bwaki ajya mu kiciro cy’abana bafite imirire mibi yaje kumujyana mu irerero ry’abana bato yitabwaho babifashijwemo n’abakangurambaga ba komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Arikidiyosezi ya Kigali.

Buhoro buhoro yaje kugira ubumenyi bwo kumenya gutegura indyo yuzuye irimo ibitera imbaraga ibirinda indwarwa ndetse amenya no guha umwana imbuto kandi ko ifunguro rye ritagomba kuburaho imboga.

Kuri we kudaha ifunguro umwana ridakungahaye ku ntungamubiri si uko yari yabuze ibiryo ahubwo byaturukaga ku bumenyi buke ndetse no kumenya kwita ku mwana, kumenya amasaha afatiraho ifunguro ndetse no kumenya ifunguro rimukwiriye akurikije ikiciro uwo mwana arimo.

Ati “ Ubundi umwana muto umugaburira ibiryo bijyanye n’ikigero arimo, kuba wamunombera ikirayi kuva ku mezi atandatu, ukagenda umuha inyunganirabere, ndetse uko agenda akura ukamuhindurira ifunguro ariko ukita no ku isuku ariko ukamuha ibimufasha gukura bituma atagwingira”.

Nyirandikubwinama nyuma yo kujya mu irerero yigishijwe gutegura indyo yuzuye maze umwana we abasha kuva mu mirire mibi.

Ai “ Caritas ya Kigali yadufashije kwivana mu mirire mibi ubu umwana ameze neza ndahamya ko undi mwana nabyara atandwarana izi ndwara ziterwa n’imirire mibi”.

Sr Mukarugambwa Betty ukuriye serivisi y’ubuzima muri caritas Kigali asobanura ko imirire mibi ari kimwe mu bibazo bikomeye byugarije abana bato, cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere n’u Rwanda rukaba rurimo. Nubwo kenshi ababyeyi baba bafite ubushake bwo kwita ku buzima bw’abana babo, usanga bamwe bagihura n’imbogamizi zo kumenya indyo yuzuye n’uburyo bwo kuyitegura. Ubu bushobozi buke bwo gutegura neza amafunguro ni bwo butuma abana bajya mu mirire mibi, bikagira ingaruka zikomeye ku mikurire yabo no ku buzima bwabo muri rusange.

Caritas yiyemeje kuba umufatanyabikorwa mu marerero y’abana bato (ECD) mu rwego rwo kubafasha kwita ku mikurire yabana ikanafasha ababyeyi kumenya kubitaho.

Gutegura indyo yuzuye mu rugo

Kurya ibiribwa bitandukanye birimo imboga za dodo, isombe, karoti, n’imbuto zirimo indimu, watermelon, avoka ni ingenzi. Kurya ibinyamisogwe bigizwe n’ibishyimbo, amashaza, soya, n’ingano n’ibitera imbaraga birimo ibijumba, amateke, imyumbati ndetse batibagiwe n’ibinyamavuta birimo amamesa, n’ubunyobwa.

Kongeramo agace k’inyama, amagi cyangwa amafi igihe bibaye ngombwa. Kwirinda guha abana ibiryo bitujuje intungamubiri ni ingenzi.

Ni byiza gukoresha gake ibiryo byo mu nganda nk’ibisuguti (biscuits), fanta, amafiriti (chips), n’ibindi biryo birimo isukari nyinshi.

Ababyeyi bagomba kwirinda kugaburira abana ibiryo bimwe buri munsi ndetse bakibuka gushyira isuku ku isonga bakaraba intoki mbere yo gutegura amafunguro no kubagaburira bakibuka kugira isuku y’ibikoresho, amazi, n’ibiribwa.

Ni ingenzi kugaburira abana ku gihe kuko umwana agomba gufata amafunguro 3 akomeye ku munsi, hakiyongeraho ibiryo by’inyongera n’imbuto n’amagi kuko nabyo bikungahaye ku ntungamubiri.

Leave A Comment