• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Isuku nke yo mu kanwa ishobora gutera indwara y’umutima

Abahanga mu buvuzi bw’amenyo bavuga ko kutoza amaenyo neza kandi buri munsi bishobora kuba intandaro zo kurwara izindi ndwara zirimo n’umutima bakagira inama abantu yo kugira isuku y’amaenyo ku gira ngo birinde ibyo bibazo byose.

Igihe umuntu atakoreye isuku amenyo, ye ashobora kubora, guhumura nabi ndetse akaba yavamo. Mu kwita ku menyo, umuntu ayoza inshuro eshatu ku munsi, igihe cyose arangije gufata amafunguro.

Abaganga bavura indwara z’amenyo bavuga ko 90% by’abarwayi, usanga amenyo yabo aba yaracukutse, bitewe n’isuku nke no gutinda kuyivuza.

Docteur Muhigana Adelaide uyobora ishyirahamwe ry’abaganga bavura indwara z’amenyo avuga ko isuku nke yo mu kanwa ikurura n’ubundi burwayi bukomeye.

Ati “Mu kanwa hanyura ibintu byinshi, niho usanga hari za mikorobe  (microbes) mbi zishoboka. Izo ‘microbe’ iyo utazivuje ziragenda zikanyura no mu maraso, zigakwira hose mu mubiri. Niyo mpamvu usanga hari abantu barwara umutima bitewe n’uburwayi  ‘infection’ bw’iryinyo”.

Dr Muhigana avuga ko umuntu ashobora kugira ‘infection’ mu myanya y’ubuhumekero bitewe n’uburwayi bw’amenyo. Abagore batwite, iyo batagize isuku yo mu kanwa bashobora kubyara abana batarageza igihe. Ikindi buri muntu akwiye kugira uburoso bwe. Abantu ntibagomba guhuza uburoso kuko bashobora kwanduzanya indwara zirimo igituntu.

Ishami ry’umuryango w’ abibumbye ryita ku buzima, OMS, rivuga ko ku isi, 60 kugeza kuri 90% by’abana bageze igihe cyo kwiga n’abantu bakuru hafi 100% usanga bafite ikibazo cyo gutoboka kw’amenyo, akenshi giterwa n’isuku nke yo mu kanwa.

Kudasukura amenyo biteza izindi ndwara zirimo n’umutima

Kunywa itabi n’inzoga nabyo ngo bishobora gutera Cancer yo mu kanwa ikunze kugaragara cyane mu bantu bakuze.

Inyigo yakozwe na RBC mu 2018 ku bantu 2097 bagiye kwa muganga kwivuza indwara zo mu kanwa, 2/3 muri bo bari bafite amenyo yatobotse cyangwa yamanyutse bitewe no kutoga mu kanwa.

Ubushakashatsi bwakozwe na RBC mu mwaka wa 2021 bwerekanye ko 92% by’Abanyarwanda bisuzumishije amenyo muri uwo mwaka babitewe n’uko bababaraga cyane, mu gihe abangana na 1% aribo bisuzumishije bagamije kureba uko bahagaze.

Ubu bushakashatsi kandi bwerekanye ko Abanyarwanda bagera kuri 67%, boza amenyo rimwe ku munsi mu gihe abayoza kabiri ari 19% gusa.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yatangaje ko abarwayi bajya kwivuza ku bigo nderabuzima no ku bitaro by’uturere, abagera kuri 40% bivuza indwara ziterwa n’umwanda wo mu kanwa.

Ati “Abarwayi bagera kuri 85%, abagera kuri 40% muri bo bafite ikibazo cy’indwara zo mu kanwa (oral diseases)”.

Minisitiri Nsanzimana avuga ko kutoza amenyo bitera indwara nyinshi zirimo izo mu kanwa, ndetse no kurwara amenyo ubwayo.

 

Leave A Comment