• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Kiliziya Gatolika mu rugamba rwo kurwanya inda ziterwa abangavu

Inda ziterwa abangavu ni ikibazo gihangayikishije sosiyete nyarwanda, kuko giteza ingaruka nyinshi ku buzima, uburezi n’iterambere ry’umwana w’umukobwa.

Kiliziya Gatolika mu Rwanda, nk’umwe mu bafatanyabikorwa b’imena mu burezi no kurera, ifite uruhare rukomeye mu guhangana n’iki kibazo binyuze mu nyigisho, uburezi, ubufasha n’inyigisho z’iyobokamana.

Caritas ya Kigali nayo ifite Serivisi y’ubuzima irimo na gahunda yo kwita kuri abo bangavu no kubagira inama yo kwirinda kugira ngo badatwara inda zitateganyijwe.

Mu bukangurambaga bukorwa muri za Paruwasi za Arikidiyosezi ya Kigali urubyiruko rwigishwa ku buzima bw’imyororokere ndetse no kumenya indangagaciro ziranga umukirisitu nyawe.

Kiliziya ishyira imbere uburere bushingiye ku ndangagaciro za gikirisitu n’ubumuntu, zirimo no kubaha ubuzima, kwirinda icyaha cy’ubusambanyi, kwifata no kubaha umubiri w’umuntu, ndetse kwigisha abana gukura bafite indangagaciro zo kwifata no gufata ibyemezo bikwiye.

Urubyiruko kandi rwigishwa ubuzima bw’imyororokere bushingiye ku muco n’iyobokamana hashingiwe ku muco nyarwanda n’indangagaciro z’ubukirisitu.

Ubwo bumenyi bufasha abangavu kumenya umubiri wabo, kugira ubushishozi no kwirinda imitego n’ibishuko byatuma batwara inda zitateganyijwe.

Abangavu bamaze guterwa inda bahura n’ingaruka zitandukanye zirimo gucibwa mu muryango, ipfunwe, ihungabana no guta ishuri. Kiliziya ibinyujije muri Caritas na Komisiyo y’ubutabera n’amahoro (CDJP), igira uruhare mu Kuganiriza abangavu no kubasubizamo icyizere cy’ubuzima ndetse ikabaha ubujyanama n’ubufasha mu by’ihungabana.

Ikindi Kiliziya ikora ni ugufasha ababyeyi n’imiryango kwakira no gushyigikira abangavu batewe inda kugira ngo babashe kurera abo babyaye ndets ikanbafasha gusubiza mu ishuri cyangwa kubigisha imyuga ngo babashe kwirwanaho.

Leave A Comment