• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Menya bimwe mu bikorwa byakozwe na Kiliziya mu kwibuka no gusabira Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

Ukwezi kwa Gicurasi ni ukwezi Kiliziya Gatolika mu Rwanda yagennye kugira ngo yibuke, isabire abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko yagiye ibaturira igitambo cya Misa inabasabira hazirikanwa uburyo bishwe bazizwa uko baremwe.

Mu kwezi kwa Gatanu, Kiliziya Gatolika mu Rwanda yagize uruhare runini mu bikorwa byo kwibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, haba ibikorwa byo kubasabira, no guhumriza abayirokotse ndetse banigisha kuri gahunda y’Ubumwe n’ubwiyunge.

Abepisikopi bakoze Noveni y’iminsi icyenda yo kwibuka no gusabira abazize Jenoside, itangira ku wa mbere w’ukwezi kwa gatanu hanabaye ibikorwa bitandukanye birimo na Misa zaturiwe muri za paruwasi zitandukanye basabira Abazize Jenoside.

Mu gihe nyirizina cyo kubasabira, habaye Igitambo cya Misa, n’amasengesho rusange, ndetse n’ibikorwa no gusura Urwibutso no gusaba Imana guha abapfuye iruhuko ridashira kugira ngo bakomeze baruhukire mu mahoro.

Ibikorwa byose byibanze binagaruka ku rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge, kwigisha inyigisho zigaruka kukubaha ubuzima n’uburenganzira n’agaciro k’ubuzima bwa muntu, no guha icyubahiro abapfuye.

Hashimiwe abasaserodoti bagiye bagaragaza ubumuntu bakitangira abandi by’umwihariko ubwo hibukwaga Abatutsi biciwe muri seminari ya Ndera.

Iyi seminari yibutse ku wa Gatandatu tariki 17 Gicurasi 2025, abari abasaseridoti, abaseminari, abakozi bahakoraga hamwe n’abandi bahaguye bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Musenyeri Havugimana warashwe yanze gutanga Abatutsi

Myr Havugimana w’imyaka 82 y’amavuko, avuga ko ku itariki ya 9 Gicurasi 2025 muri Seminari nto ya Ndera hari hahungiye abantu benshi bavuye mu bice bikikije Umurenge wa Ndera, abantu benshi bagera hafi ku 3,000 bari buzuye uburyamo n’amashuri.

Avuga ko hari abari binjiranye ibikoresho byashoboraga kwifashishwa mu bwicanyi babanje gusakwa barabitanga, ariko ko ubwo yari avuye mu bitaro by’abarwayi bo mu mutwe(CARAES Ndera) gushaka imiti yo kuvura impunzi zari zaje zakomeretse, yabonye hinjira ikamyoneti(imodoka) yuzuye abicanyi.

Musenyeri Havugimana ati “Binjiye bafite intwaro, hazamo n’uwaje afite imbunda arasa arasa arasa! Ati ’nimuzane Abatutsi bahungiye hano’, ubwo bari bazi neza ko bahari, ni bwo tubabwiye tuti ’ibyo murumva bishoboka! Hari abantu bagomba gupfa! Ubwo se bahunze iki!”

Musenyeri Havugimana avuga ko abo bicanyi bageze mu kibuga gihari bamushoreye we na Padiri Econome Rugasiya, bamenya ko uwo Econome afite imfunguzo z’uburyamo n’amashuri byahungiyemo abantu, bamurasa isasu rihinguranya ijisho n’ubwonko hamwe n’irindi ku kuguru, agwa aho.

Musenyeri Havugimana avuga ko na we bakomeje kumushorera bamubaza aho yashyize Abatutsi, baza kumurasira imbere y’icyumba yabagamo, amasasu amwe afata mu rutugu rw’iburyo andi mu rubavu rw’ibumoso, akaba yarongeye gutora akenge abona ari mu bitaro i Kanombe aho yaje kuva ajyanwa i Bujumbura, na ho aza kuhava ajya kwivuriza i Burayi.

Musenyeri Havugimana wavukiye i Muhanga ahitwa mu Gasenyi mu mwaka wa 1943, avuga ko kuba yarabyawe n’umuryango w’abakirisitu, akaba ari imfura ya se mu bana batanu, akemera kwitangira abantu aba Padiri, atari gutatira icyo gihango.

Padiri Vedaste Nsengiyumva uyobora Seminari nto ya Ndera, avuga ko bakomeje kwigisha izo ndangagaciro z’ubunyarwanda n’iz’ivanjiri ntagatifu zitemerera umuntu uwo ari we wese kugirira nabi mugenzi we, kandi zigatoza abanyeshuri urukundo.

Umunyeshuri uyobora abandi mu Iseminari nto ya Ndera, Shema Ncogoza Charly, na we ashimangira ko biga kubaha ukubaho k’umuntu, kwirinda gusebanya cyangwa gutukana, ahubwo bagatozwa urukundo no gufashanya.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze(REB), Dr Nelson Mbarushimana, avuga ko ubu amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye kwigishwa kuva mu mashuri y’incuke nyuma yo kuvugurura integanyanyigisho.

Dr Mbarushimana avuga ko abarimu babishoboye bamaze guhugurwa ku bufatanye na MINUBUMWE, hakaba ibitabo byanditswe n’abantu batandukanye byunganira inyigisho zashyizweho na REB zijyanye no gukunda Igihugu, gukunda umurimo no kuba imfura baharanira kubana n’abantu bose mu mahoro.

 

Leave A Comment