• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Kiliziya Gatolika: Inkingi ikomeye mu kubaka umuryango nyarwanda utekanye

Mu gihugu cy’u Rwanda, umuryango ushyirwa ku isonga nk’ishingiro ry’imibereho y’abaturage, Kiliziya Gatolika yakomeje kugira uruhare rukomeye mu kuwubaka no kuwurinda. Binyuze mu nyigisho z’iyobokamana, ibikorwa by’ubutabazi, uburezi, ubuvugizi, n’amahugurwa , Kiliziya yagiye igira uruhare mu kubaka umuryango utekanye, wunze ubumwe kandi ushishikajwe no kwiteza imbere.

Musenyeri Havugimana Andre ubu uri mu kiruhuko cy’izabuku  akaba mu mirimo yari ashinzwe irimo kuba Omoniye w’imiryango ya Agisiyo Gatolika n’indi miryango mishya yitangira ubutumwa muri Kiliziya avuga ko mu nyigisho zitangwa buri cyumweru mu misa, amasakaramentu n’amahuriro y’abashakanye, Kiliziya itanga inyigisho zijyanye n’indangagaciro zubaka urugo zirimo urukundo, kubabarirana, kwihangana no kwitanga.

Ati ” Amasakramentu arimo kubatiza, ugukomezwa n’ugushyingirwa, ashimangira ubufatanye n’inshingano mu muryango. Abashakanye bahabwa inyigisho yihariye mbere yo gushyingirwa, bigishwa n’uburyo bwo gukemura ibibazo mu mahoro”

Myr Havugimana avuga ko umuryanago waremwe n’Imana ikawutagatifuza ikawuha kororoka kuko mbere na mbere yaremye Adamu na Eva bityo ukwiye kwitabwaho kugira ngo ukomeze ubane mu mahoro kandi imbuto weze aribo bana bakure neza”.

Indi mpamvu Myr avuga ituma babungabunga umuryango ni ukurgira ngo abawukomokaho bazabe abantu buzuye kuko ubundi biba byiza iyo umwana arezwe n’ababyeyi be bombi kandi bakaba babana bumvikana.

Myr Havugimana abajijwe impamvu imiryango imwe n’imwe muri iki gihe isigaye isenyuka hadashize imyaka myinshi bashyingiranywe yasonabuye ko bituruka ku mpamvu nyinshi zirimo kuba barashakanye batazirnaye imico ngo bamenye ko bazabasha kwihanganirana ndetse no kuba umwe yashyingiranwa na mugenzi we bataziranye neza.

Indi mpamvu ishobora guturuka kuba bagiye gushyingiranwa umwe adakunda undi bigaturuka ku mpamvu zitandukanye zirimo ubutunzi umwe akurikiye kuwundi cyangwa ikindi kintu cyamukuruye isezerano ryabo rikaba ridashingiye ku rukundo.

 

 

Leave A Comment