Abepiskopi bo mu Rwanda bayobowe na Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda bitabiriye ibirori by’isabukuru yo kwizihiza ubuzima bw’abahowe Imana b’i Bugande.
Ibi birori byitwa ‘Martyrs Day’ byitabiriwe n’imbaga y’Abihayimana Gatolika n’abandi baturutse hirya no hino ku Isi bahuriye i Namugongo mu Karere ka Wakiso, muri Uganda.
Buri mwaka tariki 3 y’ukwezi kwa gatandatu, ni umunsi w’abahowe Imana Ibugande. Ni umusi wizihizwa muri kiliziya gatolika ku isi yose. Muri Uganda ni umunsi w’ikiruhuko ku baturage bose.
Abahowe Imana bo muri Uganda n’abantu barenga 40 b’Abagande. Iyicwa ryabo ryahereye mu 1885-1887 nyuma y’abamisiyonari b’abakirisitu n’abayisilamu kugera muri iki gihugu. Benshi bakoraga mu ngoro y’umwami wa Buganda Kabaka Mwanga wa Kabiri. Nyuma yo kumva ubutumwa bw’ivanjiri babwirijwe n’abamisiyoneri, bahisemo kureka imigenzo gakondo yari isanzwe mu bwami icyo gihe, ndetse banga kongera gutega amatwi Umwami ababwira kudakurikiza ibyo amadini y’amahanga yabigishaga.
Abahowe Imana b’i Bugande bizihijijwe kuri uyu wa kabiri
Igihe banze kumva ibyo umwami yababwiraga, yategetse abamurindaga kubica babatwitse. Ukurikije ibitabo by’amateka y’I Namugongo, bazanwaga aha hantu bakuwe mu mpande zitandukanye bakururwaga ku migongo yabo. Iyi ni nayo mpanvu aho biciwe hiswe Namugongo.
Biravugwa ko babwirwaga kubanza gukusanya inkwi zo kubatwikisha barabyemera. Nuko bemera gutwikwa umwe nyuma y’undi aho kwamagana Ubukristu.
Ibi ni byo abayobozi b’amadini bavuga ko ari imbuto zamezemo ukwizera gukomeye muri Uganda. Musenyeri Robert Muhirwa wo muri diyosezi ya porte ya Fort Portal mu burengerazuba bwa Uganda waturiye igitambo cya misa yongeye gusobanura ivy’ayo mateka.
Igikorwa cyitabiriwe n’abantu baturutse mu bihugu byose bya Afrika y’Uburasirazuba, n’ahandi. Harimo n’abaturutse muri Nigeriya, Ghana, Afrika yepfo, Uburayi, n’Amerika.
Mu butumwa bwoherejwe na Perezida Yoweri Museveni, yasabye abizera kureka ivangura rishingiye ku idini, imyizerere ya politiki, ubwoko, bakigana abahowe Imana bo muri Uganda gukomeza gushikama mu byo bemera.