• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Arkidiyosezi ya Kigali yibutse Abatutsi bazize Jenoside biciwe muri Paruwasi ya Gikondo

Kuri uyu wa mbere tariki ya 9 Gicurasi 2025 muri Paruwase ya Gikondo habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 by’umwihariko abiciwe muri iyi Paruwasi ya Gikondo.

Ni igikorwa cyabimburiwe n’igitambo cya Misa yatuwe na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda Arikiyepisikopi wa Kigali.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko ubukana Jenoside yakorwanywe abanyamahanga batumva uburyo Abanyarwanda bongeye kubana mu mahoro.

Ati “ Abanyamahanga iyo bumvise ibi ngibi baratubaza bati abanyarwanda bongeye kubana bate kuko ibyo bumva banabona ari ndengakamere”.

Antoine Cardinal Kambanda avuga ko Jenoside yakozwe n’abanyarwanda bari basanzwe babana nubu ngubu usanga Abayirokotse n’abaturanyi babo bakomeza kubana.

Ati “Kiliziya nibwo butumwa bwacu bwo kubanisha abantu, kubunga n’Imana no kubunga hagati yabo kandi byose bishoboka kubera ko ari inema y’Imana”.

Yishashishije ijambo ry’imana riboneka mu Baroma 5 : 20  yasobanuye ko ahari icyaha cy’ubukana Imana ihashyira inema irusha imbaraga za Cyaha.

Ati “ Urwango ntiruzatsinda urukundo, umwijima ntuzatsinda urumuri, ariko nanone ntibikwiye ko abantu birara cyangwa bakirengagiza kuko ibyabaye bigaragagaza ko Kiliziya igifite ubutumwa bukomeye”.

Antoine Cardinal Kambanda avuga ko nubwo Abakurambere bigishije igihe kikagera jenoside ikaba ko ari ikimenyetso ko Kiliziya igifite igihe cyo guhangana no kumenya kubanisha Abanyarwanda no kubabwira bakamenye kwihanganira ingaruka zayo.

Ati “ Kwizera ko ikibi kidashobora gutsinda icyiza biduha imbaraga mu butumwa bwacu bwo kukirwanya”

Bashyira indabo ku rwibutso

Ku banyamahanga batiyumvisha uburyo abanyarwanda basubiranyemo bavuga ururimi rumwe bose bahuriyeho n’umuco umwe Antoine Cardinal Kambanda yasobanuye ko ubundi abanyamahanga amoko kuri bo ari ukutavuga ururimi rumwe ndetse abantu bakaba bafite n’imico itandukanye.

Ati “ Ababaye mu mahanga murabizi kumva umuntu avuga ururimi rwawe warahagararaga ukajya kumusuhuza buriya rero kwica umuntu utaka mururimi rwawe n’ibintu ubundi byagombye gukora umuntu ku mutima, ibyabaye niho usanga bibabarije cyane kuko atari n’amadini yasubiranyemo ahubwo ari abavandimwe”.

Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali Kaligirwa Annonciata yifatanyije n’abakirisitu muri iki gikorwa

Antoine Cardinal Kambanda avuga ko amacakubira ashingira ku rwango kuko urukundo ruba rwabuze ibindi byose usanga ari urwitwazo ndetse impamvu zishingirwaho ugasanga ntizumvikana kuko hari abashingira aho bakomoka, abandi bagashingira ku mibereho y’ubukire cyangwa ubukene, ndetse bikagera no mu muryango.

Asanga abantu bakwiye kubirenga ibyo byose bakiyunga n’Imana, bakiyunga n’amateka  yabo kugira ngo bifashe kubaka ubumwe n’ubuvandimwe babeho mu bwiyunge.

Muri iki gikorwa hatanzwe ubuhamya bw’uburyo Abatutsi biciwe kuri iyi Paruwasi ndetse bamwe bagatwikwa imibiri yabo ntibashe kuboneka ngo ishyingurwe.

Abakirisitu bashyize indabo aharuhukiye imibiri 

Grolise Uwimpuhwe warokokeye i Gikondo yavuze ko abahahungiye hafi ya bose bishwe harokoka mbarwa.

Uwimpuhwe warokotse Jenoside yakorewe Abatusti, avuga ko yatangiye gutotezwa akiri umunyeshuri mu mashuri yisumbuye aho yigaga Gisenyi.

Mu gihe cya Jenoside yahungiye mu kigo cya Croix Rouge abifashijwemo n’abari inshuti z’umuryango we, ndetse baza kugira amahirwe y’umusirikare w’umujepe wabarinze ariko abikora ari ukubahirirza amabwiriza n’amahame ya Croix Rouge.

Avuga ku mateka yo kuri Paruwasi ya Gikondo mu gihe cya Jenoside, ngo hahungiye Abatutsi benshi bizeye ko mu nzu y’Imana bari buhatinye ariko birangira bishwe n’interahamwe, zifatanyije n’abasirikare bo kuri Leta ya Habyarimana.

Ati “Hari umupadiri witwaga Gashumba ariko akaba yaraturukaga mu gihugu cya Pologne, iryo zina ngo ni igisobanuro cy’izina rye ryo mu rurimi rw’iwabo”.

Yakomeje kurwana ku bari bamuhungiyeho biza kurangira abicanyi bamwambuye abamuhungiyeho barabica. Urwibutso rwubatse kuri Paruwasi ya Gikondo, ruruhukiyemo imibiri isaga 650.

Leave A Comment