Nyiransengimana Aligentine umwe mu bagenerwabikorwa ba Caritasa Kigali avuga ko imurikabikorwa ry’akarere ka Kicukiro yabashije gucuruza ibyo akora abikuramo inyungu.
Uyu mubyeyi w’abana batandatu yitabiriye imurikagurisha ari kumwe na Rwamukwaya Jean de Dieu umukozi wa Caritas ya Kigali ukuriye serivisi ‘ Mbere na mbere umwana’ bamurika ibyo bafatanyamo n’aka karere muri gahunda zifasha umuturage mu kwikura mu bukene.
Nyiransengimana yamurikaga ibikapu adoda mu bitenge no mu bitambaro avuga ko abasuraga ahamurikirwa ibyo bakora bashimaga ibyo akora bakamugurira.
Ati “Twamuritse ariko turanagurisha ibyo nazanye hano hasigaye ibikapu 4 muri 8 nari nazanye”.
Rwamukwaya Jean De Dieu umuhuzabikorwa w’umushinga ‘Mbere na Mbere umwana” muri Caritas Kigali avuga ko bafatanya n’akarere ka Kicukiro muri gahunda zifasha abana bataye ishuri kuri subiramo ndetse bakanabatera inkunga zitandukanye zirimo kubaha ibikoresho by’ishuri ndetse bakajyana n’ababyeyi babo bakibumbira hamwe bagakora ibimina bidasesa.
Ati “ Ibimina bidasesa ni uburyo bwo kwizigamira bibafasha kubona inguzanyo buhozaho, aho abagize itsinda bishyira hamwe bagatanga umusanzu mu gihe runaka nk’icyumweru cyangwa ukwezi, ntibihagarare igihe cyose gahunda ikomeje”.
Rwamukwaya avuga ko uburyo “bidasesa” bivuga ko nta gihe cyagenwe cyo kubisoza, ahubwo bikorwa igihe cyose abakigize babishaka.