Abagenerwabikorwa ba Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali tariki 26 Kamena 2025 baturutse mu murenge wa Ngeruka mu tugali twa Nyakayenzi, Gihembe na Rutonde bitabiriye urugendoshuri muri Expo y”ubuhinzi n’ubworozi irimo kubera ku Murindi wa Kanombe.
Aba bagenerwabikorwa basuye ahamurikirwa ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi zitandukanye, harimo abatubuzi b’imbuto z’indobanure zitandukanye, imirima y’ikitegerezo y’imboga, y’ibigori n’ ibishyimbo, ahamurikirwa n’abacuruzi b’inyongera musaruro zitandukanye, imashini zitandukanye zifashishwa mu mu buhinzi, ndetse n’ ubworozi bugezweho bw’ ingurube, inka, ihene, inkoko ndetse n’amafi.
Basuye ubuhinzi bw’ibigori
Bakaba bagize umwanya uhagije wo gusura no kubaza ibibazo bitandukanye bamije gusobanukirwa byinshi ku buhinzi bugezweho.
Nyuma yo gusura habayeho umwanya wo gusangira ibitekerezo aho bagaragaje ibyo bungukiyemo. Bakaba biyemeje no kuzabisangiza bagenzi babo baje bahagarariye.
Basuye ubuhinzi bw’imboga
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti” “Duteze imbere guhanga ibishya n’ishoramari nk’inkingi z’ubuhinzi n’ubworozi bidahungabanywa n’ibihe”