Abagenerwabikorwa ba Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali bo mu karere ka Bugesera guhera taliki ya 27 kugeza 29 Kamena 2025, bitabiriye imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa (open day), mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha ibyo bakorera muri aka karere.
Umukozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ushinzwe ubuhinzi Gatera Gaston avuga ko wabaye umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo n’abandi bafatanyabikirwa ndetse no gusangira ubunararibonye.
Bamuritse umusaruro w’ubuhinzi
Gatera avuga ko iri murikabikorwa ryaranaba wabaye umwanya mwiza wo kugurisha bimwe mubyo abagenerwabikorwa bejeje, harimo imboga z’amoko atandukanye, isombe, amasabune.