• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Amatorero n’Amadini yarebeye hamwe uburyo umuryango warushaho kubaho utekanye

Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Arikidiyosezi ya Kigali yitabiriye inama yiga ku iyubahirizwa ry’ uburinganire n’ubwuzuzanye ndetse n’icyakorwa kugira ngo habeho umuryango utekanye.

Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali tariki 15 Nyakanga 2025 yitabiriye inama yabareye muri Serena Hotel yiga ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye n’uko iri hame rikoreshwa mu Rwanda.

Ni inama yateguwe na  RWAMREC yitabirwa n’abahagarariye amadini n’amatorero ndetse n’imiryango itegamiye kuri leta.

Niyonsenga Immacule umukozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali nawe yitabiriye iyi nama yiga ku guteza imbere ihame ry’Uburinganire n’ubwuzuzanye.

Ku ngingo y’uko iri hame rikoreshwa mu Rwanda RWAMUREC yashimye uburyo ryimakajwe ndetse hagashyirwaho amategeko yubahiriza ihame ry’uburinganire bigatuma nta mu nyarwanda uhezwa ku burenganzira bwe.

Ikindi cyasuzumiwe muri iyi nama ni ukureba uburyo habaho umuryango utekanye kandi ushoboye aho abahagarariye amadini n’amatorera basabwe gutegura abagiye gushinga ingo bagahabwa inyigisho zizabafasha kugira urugo rwiza.

Impamvu hagarutswe kuri iyi ngingo nuko Amadini n’amatorero bifite uruhare runini kandi rukomeye mu kubaka umuryango ushoboye, ushobotse kandi utekanye. Nk’imwe mu nkingi zifasha sosiyete, amadini n’amatorero ashobora gukora ibintu bitandukanye mu kubaka umuryango nyarwanda wifitemo imbaraga kandi uharanira amahoro.

Kwigisha inshingano z’umuryango

Bimwe mu byo basanze bikwiye kwibandwaho ni  ugusobanura no kwigisha inshingano z’umuryango zirimo kubabwira akamaro k’urugo n’uruhare rwa buri wese, umugabo, umugore n’abana.

Harimo kandi gutoza imibanire myiza mu rugo abashakanye, harimo kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kutita ku bana cyangwa gucika intege mu nshingano.

Barebeye hamwe uko habungwabungwa umuryango

Amadini n’amatorero basabwe kubaka amahoro arambye arimo gutoza abayoboke gukemura amakimbirane mu mahoro, gukunda igihugu no kugira uruhare mu bumwe n’ubwiyunge.

Ikindi ni ugutegura ibiganiro mpaka n’amasengesho yibanda ku gukomeza ubumwe mu muryango n’igihugu muri rusange.

 

 

 

Leave A Comment