Papa Leon XIV yageneye ubutumwa abageze mu zabukuru wizihizwa ku nshuro ya 5, ku ya 27 Nyakanga 2025 “Hahirwa umuntu utaratakaje amizero” (Reba Sir 14, 2) Bavandimwe nkunda, Yubile duhimbaza idufasha kongera kubona ko amizero ari isoko y’ibyishimo mu myaka yose umuntu yaba arimo. Kandi mu gihe ibyo byishimo bihawe imbaraga n’ikibatsi cy’igihe kirekire cyo kubaho, bihinduka isoko y’ubuhire bwuzuye. Ibyanditswe bitagatifu bitwereka ibihe byinshi aho usanga n’abageze mu zabukuru, Nyagasani abashyira mu mugambi we wo gukiza abantu.
Dutekereze kuri Aburahamu na Sara: Mu gihe cyabo cy’i zabukuru ntibemera ijambo ry’Imana ribasezeranya umwana w’umuhungu. Ikigeragezo cyo kubura urubyaro gisa nk’aho cyabafungiye kurangamira amizero no kureba imbere hazaza. Uko Zakariya yakiriye impuruza y’ivuka rya Yohani Batisita ntibitandukanye n’ubuzima busanzwe: « Ibyo nzabibwirwa n’iki? Ko ngeze mu za bukuru kandi n’umufasha wanjye akaba ashaje cyane » (Luk 1, 18).
Izabukuru, kubura urubyaro, gusubira inyuma, bisa nk’aho bizimya amizero y’ubuzima no kororoka by’abantu bose. Ikibazo Nikodemu yabajije Yezu, ubwo Umwigisha yamubwiraga ku “kuvuka bwa kabiri”, kigaragara na cyo nko kuryoshya imvugo: « Ni gute umuntu w’umusaza yakongera kuvuka? Ese yakongera gusubira mu nda ya nyina bwa kabiri maze akongera kuvuka? » (Yoh 3, 4).
Nyamara buri gihe, imbere y’igisubizo bigaragara ko kidashidikanywaho, Nyagasani atungura abo abwira akoresheje ubufasha buganjemo agakiza. Abageze mu za bukuru nk’ ibimenyetso by’amizero Muri Bibiliya, Imana ntiyahwemye kugaragariza abageze mu zabukuru ubwiza bwayo. Ntabwo ari urugero rwa Aburahamu na Sara, Zakariya na Elizabeti gusa, ahubwo tuzi n’urugero rwa Musa wahamagariwe kubohora umuryango w’Imana igihe yari afite imyaka mirongo inani (Reba Iyim 7, 7).
Binyuze muri aya mahitamo, atwigisha ko ku bwe, izabukuru ni igihe cy’umugisha n’ingabire, kandi ko ku bwe, abantu bageze mu za bukuru ni abahamya ba mbere b’amizero. Mutagatifu Agusitini aribaza ati: « Ese icyo gihe cy’izabukuru ni iki mu yandi magambo? – Imana irasubiza iti: “Imbaraga zawe niziveho burundu maze imbaraga zanjye abe ari zo ziguma muri wowe kandi uvugire hamwe n’intumwa Pawulo uti: Kuko igihe cyose mba mfite intege nke, ari bwo nyine mba nkomeye. »” (reba Zab 70, 11).
Kuba umubare w’abageze mu za bukuru ukomeza kwiyongera muri iki gihe, ni ikimenyetso cy’ibihe duhamagarirwa gutekereza, kugira ngo dusome neza amateka turi kunyuramo. Ubuzima bwa kiliziya n’ubuzima bw’isi bwumvikana uko amasekuruza asimburana n’andi masekuruza, kandi guhura n’umuntu ugeze mu za bukuru bidufasha kumva ko amateka atarangirana n’iki gihe, kandi ntanarangirire mu guhura kudasobanutse n’umubano ucagaguye ahubwo bidufasha kureba ejo hazaza.
Mu gitabo cy’Intangiriro, tubonamo inkuru ikora ku mutima y’umugisha watanzwe na Yakobo, wari ugeze mu zabukuru, akawuha abuzukuru be, abana ba Yozefu: amagambo ye abatera imbaraga zo kurangamira ahazaza bafite amizero nko mu gihe cy’amasezerano y’Imana (Reba Intg 48, 8-20). Niba ari byo koko ubuzima bujegajega bw’abageze mu zabukuru bukeneye imbaraga z’abakiri bato, na none ni ngombwa ko ubunararibonye bw’abakiri bato nabwo bukenera ubuhamya bw’abageze mu zabukuru kugira ngo twunguke ubuhanga bwo kurinda ahazaza.
Ni kenshi abakurambere bacu batubereye intangarugero mu gusenga, mu burere mboneragihugu bwiza no kwitangira abandi, mu kwibuka no kwihangana mu bigeragezo! Uyu murage mwiza badusigiye mu mizero n’urukundo wakatubereye impamvu yo gushimira no kugendera hamwe. Ibimenyetso by’amizero ku bantu bageze mu za bukuru Kuva mu bihe by’intangiriro dusanga muri bibiliya, yubile yakomeje kuba igihe cyo kwishyira ukizana: abacakara barakomorerwaga, amadeni agasonerwa abari bayafite, ubutaka bugasubizwa ba nyirabwo ba kera.
Cyabaga ari igihe cyo kugarura ituze mu bantu nk’uko Imana yabaga yabyifuje, aho wasangaga ubusumbane n’akarengane byabaga bimaze igihe kirekire bikurwaho. Yezu yongera kuvugurura amasezerano yo kubohorwa igihe atangariza mu isengero ry’i Nazareti inkuru nziza ku bakene, guhumuka kw’abatabonaga, imbohe zigafungurwa, n’abapfukiranwaga bakabohorwa. (Reba Luk 4, 16-21).
Iyo rero turebeye abageze mu za bukuru muri iyo ndorerwamo ya yubile, natwe duhamagarirwa kubana na bo muri uko kubohorwa cyane muri ubwo buzima bwo kuba bonyine ntawe ubareba.
Uyu mwaka ni ni igihe cyiza cyo kubigeraho: Ubudahemuka bw’Imana ku masezerano yayo butwereka ko hariho uguhirwa mu gihe cy’izabukuru; ibyishimo by’ukuri mu Ivanjili bidusaba gusenya inkuta z’ibidutanya ari na zo usanga abantu bageze mu za bukuru baba bafungiranyemo. Imiryango yacu uko yaba ingana kose, yimenyereza kwirengagiza igice kinini cy’umuryango w’abantu kandi gikungahaye ikagishyira ku ruhande nuko kikibagirana.
Muri ibyo bibazo byose, dukwiye guhindura imyitwarire, nk’uko kiliziya ibidusaba mu nshingano zayo. Buri Paruwasi, buri shyirahamwe, buri koraniro rya Kiliziya, bikwiye kugira icyo bikora “muri izi mpinduka twifuza kugeraho” tukitura abageze mu za bukuru kandi tukabitaho tubasura kenshi , dushyiraho ku bwabo kandi hamwe nabo uburyo bwo kubafasha mu isengesho, dushyiraho uburyo bwo kugarurira icyizere n’icyubahiro abumva baribagiranye.
Amizero ya gikristu adufasha buri gihe kureba mu buryo bwagutse tutagumye hamwe gusa. Ku bijyanye n’ibyo turi kuvugaho ubu, tugomba gukora kugira ngo habeho impinduka mu buzima bw’abageze mu za bukuru bakubahwa kandi bagakundwa.
Niyo mpamvu Nyirubutungane Papa Fransisko yifuje ko umunsi mpuzamahanga wa ba Sogokuru, ba Nyogokuru n’abageze mu zabukuru wizihizwa mbere na mbere duhura n’ababa bonyine.
Ku bw’iyo mpamvu kandi, byemejwe ko abantu batazashobora kuza mu rugendo rutagatifu i Roma bazashobora kugira uruhare ku « mugisha wa Yubile basura mu gihe gihagije abasaza baba bonyine bityo bagakorera urugendo rutagatifu iruhande rwa Kristu ubatuyemo (Reba Mt 25, 34-36) » (Pénitencerie Apostolique, Note sur L’indulgence Plénière, n. 3).
Gusura umuntu ugeze mu za bukuru ni uburyo bwo guhura na Yezu utubohora ibidutandukanya byose akadukura mu bwigunge. Nk’umuntu ugeze mu za bukuru, haracyari amizero Igitabo cya Mwene Siraki cyemeza ko kuba umuhire bizegukanwa n’abataratakaje amizero (Reba 14, 2), ibi bigatuma twumva ko mu buzima bwacu-cyane igihe ari bureburehashobora kubaho impamvu nyinshi zo gusubiza amaso inyuma aho kureba ibizaza.
Nyamara, nk’uko Nyirubutungane Papa Fransisko yabyanditse ubwo yari mu bitaro ku nshuro ya nyuma, agira ati « imibiri yacu igira intege nke, ariko ntacyatubuza gukunda, gusenga, gutanga uko twifite, kwitangira abandi mu kwemera, ibyo akaba ari byo bimenyetso by’urumuri rw’amizero » (Angélus, 16 Werurwe 2025).
Dufite ubwigenge butahungabanywa n’ikibazo icyo ari cyo cyose: ubwigenge bwo gukunda n’ubwo gusenga. Twese, kandi buri gihe, dushobora gukunda no gusenga.
Ibyiza twifuriza abacu- yaba uwo twashakanye twamaranye igihe kinini cy’ubuzima bwacu, abana bacu cyangwa abuzukuru basusurutsa iminsi yacu -ntibizima mu gihe imbaraga zacu zigenda ziba nkeya.
Ahubwo, ni urukundo rwabo rubyutsa imbaraga zacu, rukaduha amizero n’akanyabugabo. Ibyo bimenyetso by’ubuzima mu rukundo, bishinze imizi mu Mana ubwayo, bidutera imbaraga bikatwibutsa ko « kabone n’ubwo umubiri ugenda uyonga, umutima wo wivugurura buri munsi » (2 Kor 4, 16).
Niyo mpamvu nk’abantu bageze mu za bukuru tugomba kwihangana, amizero yacu tukayashyira muri Nyagasani. Nitwivugu rure buri munsi mu guhura na we, mu isengesho no muri misa ntagatifu.
Dushyikirize abandi ukwemera twabayemo mu myaka myinshi mu muryango wacu no mu bo duhura buri munsi: dusingize Imana buri gihe kubera ubwiza bwayo, dukomeze twunge ubumwe n’abacu, dufungurire umutima wacu abatwitaruye kandi by’umwihariko abari mu bibazo. Bityo tuzaba ibimenyetso by’amizero mu bihe byose.