• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Menya Amateka ku Ihuriro ry’Abepiskopi muri Afurika rigiye guteranira mu Rwanda

Harabura iminsi ibiri gusa Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi muri Afurika na Madagasikari, rigahimbariza isabukru y’imyaka 56 mu Rwanda, mu nteko rusange izaterana guhera tariki 31 Nyakanga 2025 kugera tariki 03 Kanama 2025.

Tariki 31 Nyakanga 2025 kugera tariki 03 Kanama 2025, u Rwanda ruzakira Inteko rusange y’iri huriro rizaba ribaye ku nshuro ya 20 kuva mu 1969 ubwo ryashingwaga i Kampala muri Uganda.

Mu myaka 56 rimaze iri huriro rimaze kwakirwa n’Ibihugu 12 ari byo: Uganda, Cote d’Ivoire, Italy, Kenya, Cameroon, RDC, Nigeria, Togo, South Africa, Senegal, Tanzania na Angola.

Amateka y’iri hurira asobanurwa na Padiri Kayisabe Vedaste Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda aho avuga amavu n’amavuko y’Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi muri Afurika na Madagasikari rihuza Abepiskopi Gatolika bose bo muri Afurika n’ibirwa byayo.

Ni ihuriro ryashinzwe tariki 29 Nyakanga 1969, rishinzwe na Papa Paul VI, ubwo yagiriraga uruzinduko mu gihugu cya Uganda ari na cyo gihugu cya mbere cyo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, cyari gisuwe na Papa.

Iri huriro rihuza Abepiskopi bose bagize Inama z’Abepiskopi z’ibihugu bya Afurika, n’Amahuriro umunani ahuza Inama z’Abepiskopi mu bice bitandukanye ariyo:Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi muri Afurika yo Hagati (ACEAC), Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi zo mu Karere ka Afurika yo hagati (ACERAC); Ihuriro ry’Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika mu Misiri(AHCE); Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi muri Afurika y’Iburasirazuba (AMECEA) ; Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi muri Afurika y’Amajyepfo (IMBISA) ; Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi muri Madagasikari no mu Nyanja y’Ubuhinde (CEDOI) ; Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi mu Majyaruguru ya Afurika(CERNA) n’Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi muri Afurika y’Uburengerazuba (RECOWA-CERAO) .

Padiri Vedaste KAYISABE, avuga ko iri huriro ryashyizweho kugira ngo rishyigikire ubufatanye bwa Kiliziya muri Afurika mu kurangiza ubutumwa yahawe na Kristu bwo kugeza inkuru nziza ku bihugu byose.

Ati “Iri huriro rifasha guteza imbere ubumwe n’ubufatanye mu Bepiskopi ba Afurika no guhuriza hamwe Kiliziya Gatolika muri Afurika nk’umuryango wunze ubumwe w’abana b’Imana”.

Mu bindi iri huriro rishinzwe harimo guteza imbere uruhare rwa Kiliziya Gatolika nk’urugero n’inzira y’umukiro n’ubutungane. Iri huriro kandi rifasha Kiliziya muri Afurika guhuza ijwi kugira ngo yamagane ibibangamiye umuryango w’Imana muri Afurika no ku isi hose.

Kugira ngo iri huriro ribashe kurangiza neza ubu butumwa ryashyizeho inzego z’ubuyobozi n’uburyo bwihariye bw’imikorere ndetse rinahabwa ubuzima gatozi kugira ngo rigire ububasha mu mategeko.

Uretse Inteko rusange iterana rimwe mu mezi atatu, SECAM ifite Komite Ihoraho ikurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo by’inteko rusange. Iyi Komite ihoraho igizwe na Perezida, Ba Visi Perezida babiri, Umubitsi, n’Abahagarariye Amahuriro 8 y’Inama z’Abepiskopi mu turere. Hiyongeraho kandi Umuyobozi wa Komisiyo Ishinzwe Itumanaho na Perezida wa Caritas Afurika. Uretse abangaba, SECAM ifite n’Abakozi bakurikirana imirimo ya buri munsi n’imishinga yabo bakaba bayobowe n’Umunyamabanga Mukuru n’Abamwungirije babiri.

Ibikorwa bya SECAM bikorwa mu byiciro bibiri by’ingenzi ari byo: Iyogezabutumwa n’ubutabera, Amahoro n’Amajyambere.

Ibiro bikuru by’iri huriro rya SECAM biri mu gihugu cya Gana, bikaba byarubatswe mu mwaka wa 1973. Mu mwaka wa 1976, Igihugu cya Gana cyahaye SECAM n’abayikoramo ububasha nk’ubugenerwa ba Ambasaderi. Uretse ubu bubasha SECAM ifite mu gihugu cya Gana, yanahawe n’Umwanya w’Indorerezi mu Muryango w’Ubumwe bwa Afurika kuva mu mwaka wa 2015, kugira ngo ibashe kugira uruhare mu gukemura ibibazo by’imiyoborere muri Afurika no kugira uruhare mu Iterambere rya Afurika.

Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi muri Afurika na Madagasikari rikoresha indimi eshatu zemewe ari zo Igifaransa, Icyongereza n’Igipolotigali. Rikaba rinafite umunsi ngarukamwaka wo gushyigikira ibikorwa byaryo ari wo tariki 29 Nyakanga.

Leave A Comment