Ubuhamya butangwa n’Abageze mu zabukuru Ntihabose Anastase w’imyaka 100 n’umufasha we Mbabajende Anastasie nawe w’imyaka 100 batuye mu murenge wa Ruli, mu kagari ka Ruli, mu mudugudu wa Nyakarambi mu karere ka Gakenke bavuga ko kugira ngo abantu babane basazane bisaba byinshi ariko icya mbere ari ukoroherana.
Mu kiganiro Caritas Kigali yagiranye nabo ku munsi Mpuzamahanga wa Ba Sogokuru, Ba nyogokuru n’abageze mu zabukuru bavuze ibanga ryabafashije gusazana.
Uyu mukecuru Mbabajende avuga ko habayemo koroherana n’umutware we igihe cyose bamaranye.
Ati “ Nta ‘ngare’ ebyiri ziturana bisaba ko iyo umwe ashyize hejuru undi acisha make kugira ngo amahoro akomeze guhinda mu rugo bitabaye ibyo umwe agashyira hejuru undi ntacishe make usanga urugo barutwitse”.
Ntihabose Anastase umugabo we nawe ni umusaza w’imyaka 100 avuga ko mu kubana n’umufasha we baranzwe no gushyira hamwe kandi bagafatanya muri byose. Icyabafashije gusazana ni ukuganira kuko aribyo byabafashaga gukemura bimwe mu bibazo byabaga byugarije urugo rwabo.
Ati “ Twishimiye ko twongeye guhura n’urungano rwacu hano kuko abenshi izabukuru ziradufata ntitubashe gutembera ngo duhure n’abandi”.
Aba bombi ariko banahamya ko Kiliziya ariyo yabafashije kubana neza kuko bahawe isakaramentu rya Batisimu muri ako gace hataratangira kubakwa za Kiliziya.
Inyigisho bagiye bahabwa bagiye bazigenderaho zibafasha mu muryango wabo ndetse bibafasha kurera abana babo Gikirisitu.
Si aba gusa batanga ubuhamya ku kuramba kw’ingo zabo kuko na Kalimwabo Yofesi w’imyaka 100 ndetse na Kamasasa Marciane w’imyaka 102 nabo bavuga ko kurambana kw’abashakanye bishoboka igihe urugo rwabo rwubakiye ku rukundo.
Ati “ Mu gihe cyacu twabanaga dukundana kandi byadufashije cyane gukomera k’urugo rwacu ni ubukirisitu tukibuka kwiragiza Imana muri byose.
Padiri Donatien Twizeyumuremyi umuyobozi wa Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arkidiyosezi ya Kigali avuga ko Kiliziya yashyizeho umunsi nyirizina wo kuzirikana abageze muzabukuru kugira ngo bongere kuryoherwa n’ubuzima dore ko abenshi intege nke zituma batangira kwiyumva nkabatagize icyo bamaze.
Ati “ Ni ngombwa kwegera abageze muzabukuru no kubafasha kugira ngo bumve bashyigikiwe mu myaka yabo bagezemo bityo boye kwigunga no kwiyumva nkabari bonyine”.
Padiri Twizeyumuremyi avuga ko ari n’umwanya mwiza wo kubereka uruhare rwabo mu butumwa bwa kiliziya rwo gutoza abakiri bato ijambo ry’Imana ndetse no kubasabira ngo bakomeze iyo nzira nziza babatoje.
Ikindi kintu cy’ingenzi ni ukwibutsa abakiri bato ubutumwa bw’Ibanjiri kuko abageze mu zabukuru bagize uruhare mu kuyogeza igakwira hose kandi bakabera urugero rwiza rwo gufatiraho mu kuba Abakiristu b’ukuri.