• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Tugiye gutangira gukora ubucuruzi buciriritse-Abakobwa babyariye iwabo

Abakobwa babyariye iwabo bo muri Paruwasi ya Kabuye bagiye gutangira imishinga iciriritse ibyara inyungu mu rwego rwo kwiteza imbere hamwe n’abana babo.

Ibi babitangaje nyuma y’amahugurwa bahawe na Caritas ya Kigali yo kumenya guhanga imirimo iciriritse ariko ibyara inyungu by’igihe gito kugira ngo bivane mu bukene.

Uwineza Diane ni umukobwa wabyaye afite imyaka 20, uwamuteye inda aramutererana ntiyamufasha kurera umwana we ubu abana n’ababyeyi be gusa ndetse n’abana be babiri iyo muganira wumva yaragize ubuzima bushaririye nyuma yo kubyara kuko atigeze abona abamufasha kurera abana be uretse we n’ababyeyi be.

Ati “ Iyo tubyaye batwita indyaya, ibirumbo, ibyohe n’andi mazina adutesha agaciro ariko nyuma y’amahugurwa twahawe twamenye ko twifitemo ubushobozi bwo kuba twakora tukizeza imbere tukabaho neza ndetse abantu bakongera kutugarurira ikizere”.

Abakobwa babyariye iwa bo muri Paruwasi ya Kabuye bavuga ko kwihangira imirimo iciriritse ibyara inyungu  ari kimwe mu bizabafasha kuva mu bwigunge kandi bakabasha kwiteza imbere.

Uwineza avuga ko ubu arimo ashakisha igishoro cy’ibihumbi 20 akazayaheraho akora ubucuruzi buciriritse kuko mu mahugurwa yahawe bamubwiye ko umuntu ashobora guhera ku mafaranga make ahanga umurimo akagera kuri byinshi.

Ati “ Twahuguwe ko umuntu ashobora guhera kuri bike agakora akiteza imbere kandi akabaho adategera amaboko ababyeyi gusa ahubwo nawe akabasha kwifasha”.

Uyu mukobwa ufite abana babiri arera wenyine avuga ko amahugurwa yabaremyemo n’ikizere cy’uko kubyara atari ryo herezo ry’ubuzima bwabo kuko bakongera bakiyubaka bakaba beza, bakavamo Ababyeyi.

At “Maze natashye mfite ikizere cy’uko ngaragaje ubushobozi nifitemo nshobora no kubona umugabo unkunda n’aba bana banjye”.

Si we gusa kuko na mugenzi we wahawe ayo mahugurwa avuga ko ubu yatangiye gutekereza ikintu yakora cyatuma ataha akoze ku giceri byibura cyi 100frw.

Mu byo baduhuguye batubwiye ko imishinga iciriritse ibyara inyungu ari imwe umuntu akora yunguka vuba kandi buri muntu agataha akoze ku giceri.

Rwamukaya Jean De Dieu umukozi wa Caritas ya Kigali niwe watanze aya mahugurwa avuga ko impamvu nyamukuru ituma bahugura abakobwa babyariye iwabo haba hagamijwe kubongerera ubumenyi mu byo bakora birimo udushinga duto duciriritse.

Ati“Bibarema mo icyizere cy’ubuzima kuko iyo babashije gukora bituma bumva ko bafite agaciro muri sosiyete. Ikidni iyo twabahuguye bituma bitunyuka”.

Abakobwa babyariye iwabo bo muri Paruwasi ya Kabuye bahawe amahugurwa ni 15 bose bakaba bafite imigambi yo gutangira gukora ubushabitsi bubinjiriza amafaranga yo kubatunga n’abana babo.

Leave A Comment