Ku cyumweru tariki ya 15 Kamena 2025, ni bwo Floribert Bwana Chui Bin Kositi ukomoka i Goma muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo yashyizwe mu rwego rw’abahire mu muhango wabereye i Roma muri Bazilika ya Mutagatifu Pawulo yo Hanze y’uruzitiro rwa Roma.
Misa yo gushyira Floribert Bwana Chui Bin Kositi yayobowe na Karidinali Marcello Semeraro, Umuyobozi Mukuru wa Dikasteri ishinzwe gushyira mu rwego rw’Abatagatifu. Iyi Misa kandi yanitabiriwe na Delegasiyo nini yaturutse muri Repubulika Iharaanira Demokarasi ya Kongo, yari irangajwe imbere na Karidinali Fridolin Ambongo, Arikiyepisikopi wa Kinshasa, na Myr Willy Ngumbi, Umwepisikopi wa Goma.
Bwana Chui, umulayiki wari komiseri mukuru kuri Gasutamo wagenzuraga ibicuruzwa ku mupaka wa Goma, yishwe mu ijoro ryo kuwa 7 rishyira ku wa 8 Nyakanga mu mwaka wa 2007 muri uwo mujyi yavukiyemo, afite imyaka 26.
Floribert Bwana Chui mu kwicwa kwe byatewe no kwanga ruswa, kubuza ko hatambuka umuceri wanduye wari guteza ibyago ku buzima bw’abaturage, bituma ashimutwa, arafungwa, arakubitwa, nyuma aricwa.
Mu ruzinduko yagiriye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo muri 2023, Papa Fransisko yagaratse ku buhamya bwe, ubwo yaganiraga n’urubyiruko kuri Stade y’Abahowimana i Kinshasa.
Ati “Floribert Bwana Chui yashoboraga kutagira icyo akora ntihagire ubimenya akanabona amafaranga, ariko nk’umukristu, yatekereje ku bandi, ahitamo kuba inyangamugayo, avuga oya.”
Floribert Bwana Chui yasize urugero rwiza n’umurage ukomeye nk’umuntu wabashije guhuza ubuzima bwe bwa gikristu n’ubuzima bwe bw’akazi. Ibi akaba ari byo byatumye yanga ruswa n’inyungu z’ubwikunde.
Floribert wari mu muryango wa Saint Egidio, yaranzwe no gukunda kuzirikana Ijambo ry’Imana. Bibiliya ye kuri ubu ikaba ibitse muri Basilika ya Mutagatifu Barutolomeo i Roma.