• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

U Rwanda rwasabye Kiliziya Gatolika kurushaho kugira uruhare mu gukemura ibibazo byugarije Afurika

Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yasabye Abepiskopi Gatolika muri Afurika kurushaho kugira uruhare mu gukemura ibibazo byugarije uyu Mugabane birimo amakimbirane n’umwiryane, ndetse bakagira uruhare mu guteza imbere ubukungu bwawo himakazwa imikoranire ishingiye ku bwubahane.

Yabigarutseho ubwo yitabiraga Inama ya 20 y’Ihuriro ry’Inama y’Abepisikopi muri Afurika na Madagascar (SECAM) yateraniye i Kigali kuri uyu wa 31 Nyakanga 2025.

Ati “Umugabane wa Afurika uri gukira ibikomere bya kera, ariko igitutu cy’amahanga kiracyahari. Muri izo mbogamizi zose, mugaragaze amahirwe y’umwihariko yo kongera kwiyubaka.”

Yangeyeho ati “Itorero muri Afurika rifite uruhare rigomba kugira mu kwereka inzira nziza, imiyoborere myiza, guteza imbere ubumuntu no gushyira imbaraga mu guteza imbere ubushobozi bwacu bwo kugira amahitamo mazima ku bihugu byacu.”

Yashimangiye ko u Rwanda rwiteguye gukomeza kubaka ubufatanye budaheza n’imiryango ishingiye ku myemerere, yiyemeje gutanga serivisi mu mucyo no mu mahoro.

Ati “Kuri ubu abafatanyabikorwa batandukanye bari kugira uruhare ku iterambere ry’Umugabane wa Afurika mu kubaka amahoro, guteza imbere ry’urubyiruko, kubungabunga ibidukikije n’umutekeno. Icyo dukeneye ni ihame ry’ubufatanye bukoranywe ubunyangamugayo, mu bwubahane no guhuza intego yo kwimakaza amahoro n’iterambere ridaheza.”

Minisitiri Dr. Nsengiyumva kandi yagaragaje ko hazirikanwa uruhare rw’imiryango ishingiye ku myemerere by’umwihariko kiliziya Gatolika mu nzego zitandukanye zirimo urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge n’urugamba rwo guteza imbere igihugu.

Antoine Cardinal Kambanda yashimye uko Kiliziya yagutse mu Rwanda nubwo yagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ashima kandi ko u Rwanda rwashyize imbere kongera kunga ubumwe bw’Abanyarwanda nyuma yo kuyihagarika.

Ati “Ku bw’imbabazi z’Imana mu myaka 31 ishize, twagize umugisha wo kugira ubuyobozi bwiza bwakoze cyane mu kunga Abanyarwanda. Dufite byinshi byo kubasangiza kuri iyi ngingo isa n’aho ibumbatiye byose muri SECAM.”

Yongeyeho ko “Turashimira cyane Perezida Paul Kagame ku buyobozi bwe n’ubushake bwa Politiki ku bumwe n’ubwiyunge. Natwe nka Kiliziya twagize uruhare mu rugendo rwo kubaka ubumwe n’ubwiyunge.”

Yagaragaje ko ari umugisha ukomeye kandi ku Rwanda kuko rufite amasomo amahanga yarwigiraho.

Umunyamabanga Mukuru wa SECAM, Rev. Fr. Rafael SIMBINE yagaragaje ko inshuro 20 iri huriro rimaze guhura byagize uruhare rukomeye mu rugendo rwa Kiliziya muri Afurika.

Intumwa Nkuru ya Papa mu Rwanda, Arnaldo Sanchez Catalan, watanze ubutumwa bwa Papa ku Rwanda yagaragaje ko bishimiye intambwe yatewe na RDC n’u Rwanda yagejeje ku gushyira umukono ku masezerano y’amahoro byakozwe bigizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yavuze ko amasezerano yashyizweho umukono agamije gukemura ikibazo hifashishijwe inzira za Politiki ku makimbirane yari amaze igihe.

Yashimangiye ko iyo nama yateraniye I Kigali igamije kurebera hamwe uko Kiliziya Gatolika yagira uruhare mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Afurika, komora ibikomere ndetse n’ibiganiro.

Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Abepiskopi ba Afurika na Madagascar akaba Arikiyeposkopi wa Kinshasa, Cardinal Fridolin Ambongo Besungu, yashimye imiyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame wemeye ko inama ya SECAM ibera mu Rwanda.

Yashimangiye ko Kiliziya Gatolika ikwiye kurushaho kugira uruhare mu kunga abantu, ubumwe n’ubwiyunge kandi igahamagarira bose gusenyera umugozi umwe.

Yavuze ko intego y’uyu mwaka ijyanye neza n’ibigiragara muri ibihe nk’intambara, ibihugu bya Afurika bihuraho nazo, ashimangira ko kiziliya ikwiye kugira uruhare mu kunga abantu.

Ati “Kiliziya muri Afurika ikwiye kuba ikimenyetso cyiza cy’ubwiyunge, ubutabera n’amahoro. Tugendere hamwe nk’umuryango w’abana b’Imana bahamagariwe kuba abahamya bayo, ababibyi b’amahoro n’ubuhanuzi bw’ibyiringiro kuri iyi isi inyotewe n’urumuri.”

Yashimangiye ko hakenewe imikoranire, gusenyera umugozi umwe, guhuza n’imikoranire ishingiye ku bwubahana.

Iyi nama yatangiye ku mugaragaro kuri uyu wa Kane, tariki ya 31 Kanama 2025, itangirana na Misa yo kuyifungura yabereye kuri Paruwasi Regina Pacis Remera, muri Arkidiyosezi ya Kigali.

Nyuma ya Misa, ibiganiro byakomereje muri Kigali Convention Center, ahateraniye Abakardinali 13, Abasenyeri 100, abapadiri barenga 70 n’Abalayiki, muri rusange bose bakaba barenga 200.

Uretse ibiganiro binyuranye bizagaruka ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka “Kristu Isoko y’Amizero, Ubumwe n’Ubwiyunge n’amahoro: Icyerekezo cya Kiliziya-Umuryango w’Imana muri Afurika mu myaka 25 iri imbere (2025-2050)” Biteganyijwe ko iyi nama izanatorerwamo Komite y’Ubuyobozi bushya bwa SECAM.

Inama izasorezwa i Kibeho, tariki ya 3 Kanama 2025, ahazaturirwa Igitambo cya Misa izaba yitabiriwe n’Urubyiruko rurenga ibihumbi 20 rwo hirya no hino mu Rwanda.

 

Leave A Comment