• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Dusobanukirwe Ukwezi kw’impuhwe n’Urukundo icyo aricyo

Bakirisitu bavandimwe, muryango w’Imana, ukwezi k’Urukundo n’Impuhwe n’igihe umukirisitu Gatolika by’umwihariko n’undi muntu wese w’umutima mwiza yashyiriweho n’abayobozi ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda kugira ngo yitagatifuze binyuze mu bikorwa by’urukundo.

Ni ukwezi Kiliziya Gatolika mu Rwanda yifuje ko twagaragariza abababaye umutima w‘urukundo, tubafashisha ibyo dufite twitaye ku byo bakeneye.

Ni ukwezi kandi turushaho kwiyubakira CARITASI NYARWANDA ISHINGIYE KU BUSHOBOZI BW’ABAKIRISITU bayo aho guhora dutegeye abandi amaboko kuko burya ak’imuhana kaza imvura ihise. Nyamara kandi, ibibonetse muri uku kwezi,ntibifasha gusa abanyarwanda, ahubwo bigera no ku bandi bagwiririwe n’ibiza bitandukanye kuko burya urukundo ntirugira umupaka.

Mu by’ukuri, muri uku kwezi, ni igihe cyo kwisuzuma, umuntu akareba umubano we na mugenzi we uko wifashe cyane cyane wawundi utishoboye cyangwa uri mu kaga kugira ngo agere ikirenge cye mu cya Yezu Kristu mu rukundo n’impuhwe amugirira.

Ni igihe cyo kwigomwa ku byo dutunze ngo dufashe abatabifite nk’uko Yezu abivuga mu Ivanjili yanditswe na Mt 25,31 – 40.

Mutagatifu Yakobo we abisobanura muri aya magambo agira ati: “Niba umuvandimwe wawe cyangwa mushiki wawe bambaye ubusa, cyangwa se badafite ibyo kurya bya buri munsi, maze muri mwe hakagira ubabwira ati: nimugende amahoro, mwote kandi muryoherwe atabahaye ibibatunga byaba bimaze iki? Bityo rero n’ukwemera kutagira ibikorwa kuba kwarapfuye ubwako” (Yak 2,16-17).

Muri uku kwzi ntibisaba gutanga byinshi bisaba kwigomwa kuri bike ufite ugasangira n’abatabifite.

 

 

 

Leave A Comment