Mu buhamya butangwa na Padiri Jean Bosco Nshimiyimana avuga ko kugera ku muhamagaro we yabifashijwemo na Caritas yamufashije kwiga akabasha kurangiza amashuri abanza n’ayisumbuye. Hanyuma agakomereza mu iseminari nkuru, akayirangiza aba Ubusaserodoti.
Padiri Nshimiyimana avuga ko yakuriye mu buzima butoroshye cyane kuko ku myaka 12 yisanze mu buzima bwo mu muhanda bituma abaho nabi cyane.
Aha yaturaga igitambo cya Misa
Iyo akubwira impamvu yatumye yisanga mu muhanda akubwira ko mu bihe bya Jenoside yisanze ari wenyine atarabashije guhungana n’ababyeyi be.
Ati “Icyo gihe nisanze ndi jyenyine ariko menya amakuru ko byatewe nuko jyewe ntari iruhande rw’ababyeyi banjye ahubwo nari ndi kumwe n’abana ba baturanyi ariko nabo ntibampungishe nkirwanaho muri icyo gihe ku myaka nari mfite 9 ”.
Kwisanga ari wenyine byamuteye igikomere cyo kumva ko yanzwe n’abantu ndetse bituma akura yumva adashaka gusubira mu muryango we.
Cardinal niwe wamuhaye Isakaramentu ry’Ubusaserodoti
Byatumye yisanga aba mu buzima bwo mu muhanda, ndetse ananywa ibiyobyabwenge kuko yabinywaga ahanini agirango niyicwa mu gihe cya Jenoside, apfe atumva, hanyuma na nyuma ya Génocide akomeza kubinywa.
Mu mwaka wa 2003 Umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame yatanze itegeko ry’uko abana bose bagomba kujya mu ishuri ndetse n’abari ku muhanda bashyirwa mu bigo kandi bagafashwa kwiga.
Aha yahawe ubusaserodoti
Icyo gihe nibwo Padiri nawe yatangiye inzira yo kwiga ari nabwo yaganaga ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali ngo bumufashe ariko bisa nibigoranye kuko icyo gihe bamwohereje mu kigo cy’abana cyabaga i Gacuriro ariko bakanga kumufata birangira yifashishije inzego z’ibanze ariko na bo nyuma yo kurangiza amashuri abanza banze kumurihirira ngo yige amashuri yisumbuye. Ubwo nibwo yinjiye muri Caritas.
Padiri avuga ko kugira ngo ave mu buzima bwo mu muhanda bitamworoheye kuko bagifata icyemezo cyo gukura urubyiruko mu muhanda atahise abireka ahubwo yatangiye kwikorera akazi ko mu rugo.
Aha yari mu misa yo gushimira Imana
Padiri Nshimiyimana avuga ko yakoze akazi ko mu rugo igihe kitari kinini cyane kuko yaje guhura n’abamugira inama mu mwaka wa 2005, hanyuma 2006 agafata icyemezo cyo gusubira mu ishuri.
Amashuri abanza yayatangiye 2006 ku kigo cy’amashuri abanza cya Kagugu atunzwe no gusaba abantu ibiryo, hanyuma yagiye muri Caritas ya Kigali 2009 maze imwitaho uko bikwiriye bamuha byose atangira ubuzima bwo kubaho nta nan a kimwe abura mu b uzima bwe.
Aha yari kumwe na Padiri Donatien Twizeyumuremyi umuybozi wa Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali batura igitambo cy’Ukarisitiya
Amashuri abanza yayasoje neza kuko yatsinze ibizamini bya Leta ari uwa mbere, ajya kwiga muri Kristu Roi mu karere ka Nyanza mu ntara y’Amajyepfo, ubwo nibwo Kiliziya yamubereye umubyeyi (Caritas) bakomeza kumuherekeza mu buryo bwa Roho bituma kuva atangiye ishuri arangwa n’imyitwarire myiza.
Antoine Cardinal Kambanda niwe wamuhaye Ubusaserodoti
Gusa mu gihe yigaga mu mashuri yisumbuye ageze mu mwaka wa kane yaje kumva umutimanama umubwira gusubira mu muryango we aza kubegera bariyunga ku buryo ubu babanye neza
Byagenze gute kugira ngo areke ibiyobyabwenge
Padiri Nshimiyimana avuga ko icyamufashije kureka ibiyobyabwenge ari inama yagiriwe na Padiri Garcan Ndayisaba wahoze ayobora Centre National de Pastorale Saint Paul (St Paul ) mu mujyi wa Kigali ubu akaba akorera ubutumwa mu gihugu cy’Ubufaransa.
Ati “Yangiriye inama zo kureka kunywa ibiyobyabwenge ndazumva kandi zaramfashije, ndanashimira Musenyeri Mwumvaneza Anacret wa Diyoseze Gatolika ya Nyundo kuko icyo gihe Caritas yamfashaga yari umuyobozi wayo”.
Ibyiyumvo bya Padiri akiri mu mashuri
Padiri Nshimiyimana avuga ko akiri mu mashuri yiyumvaga nk’umuntu uzarangiza agahita ashaka umugore akagira umuryango ariko kubera urukundo Caritas yamugaragarije byatumye yiyumvamo umuhamagaro wo kwiyegurira Imana kuko yumvaga nta kindi afite cyo kuyitura uretse kuyiyeguririmana burundu.
Inzozi ze yazigezeho kuko yahawe ubusaserodoti tariki 20 Nyakanga 2025 ubu akaba agiye gukorera ubutumwa mu Ntara y’Amajyepfo muri Paruwasi ya Mugombwa, diyosezi ya Butare mu karere ka Gisagara mu muryango wa “Rogationnistes du Cœur de Jésus”.
Ubutumwa bwe ku bana bo mu muhanda ndetse n’Abakoresha ibiyobyabwenge
Padiri Jean Bosco Nshimiyimana avuga ko nta hantu Imana itakura umuntu ndetse ntacyo Imana idashobora gufasha umuntu ngo ahinduke.
Avuga ko umuntu wayobye akajya mu nzira idatunganye akanywa ibiyobyabwenge ashobora guhinduka kandi akavamo umugabo uhamye akigirira akamaro ndetse akakagirira n’igihugu.