• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Abanyeshuri bafashwa na Caritas Kigali bahuguwe ku buzima bw’imyororokere

Abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye 44 baterwa inkunga na Caritas ya Kigali bamaze iminsi itatu mu mwiherero mu kigo cya Butamwa TVET School bahawe inyigisho ku buzima bw’imyororokere.

Aya mahugurwa yatangiye tariki 26 Kanama 2025 asozwa kuri uyu wa Kane tariki 28 Kanama 2025 aba banyeshuri bose ni urubyiruko rurimo abakobwa 18 n’abahungu 26.

Umwe mu bahawe aya mahugurwa witwa Umwari Nadine w’iga mu mwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye muri ES Bumbogo avuga ko yungutse ubumenyi bwo gusobanukirwa byimazeyo amakuru ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Ati“Nkubu sinari nzi ko inshuro imwe yonyine yanyononera ubuzima ndetse nibyo nize byose bikambera imfabusa, ariko ubu ntahanye ingamba z’uko ngomba kwirinda ndetse ngomba gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina haba kuri jyewe no ku bandi.

Umwari avuga ko yungutse kumenya uko umubiri we ukora kwiga imihindagurikire y’umubiri mu gihe cy’ubugimbi n’ubwangavu ndetse anamenya ko ariwe ugomba ko ari uburenganzira bwe mu gufata ibyemezo ku buzima bw’imyororokere.

Ikindi yungukiye muri aya mahurwa ni ukumenya uburenganzira bwe bwo kudahohoterwa no kudashorwa mu mibonano mpuzabitsina.

Ati “ Nkatwe tukiri bato hari ubwo uhura ni ikigare ugasanga kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zirimo na Virus itera SIDA ntubishoboye amahugurwa nkaya rero adufasha cyane kumenya uko twirinda bityo kuri twe nk’abakobwa ntidutware inda zizateganyijwe.

Umwari avuga ko ubu azi kuvuga “Oya” mu gihe asabwa gukora imibonano atiteguye. Ikindi yungukiyemo ni uguhitamo inshuti nziza zitamushora mu ngeso mbi zirimo kunywa ibiybobyabwenge ndetse n’inzoga.

 

Leave A Comment