• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Mwige muteganya no kubyaza umusaruro amahirwe mwahawe – Padiri Twizeyumuremyi

Ubwo yasozaga umwiherero w’iminsi itatu w’abanyeshuri waberaga mu ishuri rya Butamwa TVET School Umuyobozi wa Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arkidiyosezi ya Kigali Padiri Donatien Twizeyumuremyi yababwiye ko bagomba kwiga ariko bakanabyaza umusaruro amahirwe bahawe n’igihugu cyiza cyabashyiriyeho yo kwiga bitabagoye.

Mu mpanuro yabahaye yababwiye ko ubu imyigire yabo yorohejwe bakwiye kwiga bafite intego yo kurangiza bashaka icyo bakora kuko imirimo irahari ahubwo uburyo bwo kuyishaka no kuyihanga nibwo abantu batitaho.

Impamvu Padiri Donatien yabahaye izi mpanuro nuko mu mahugurwa aba banyeshuri bahawe harimo n’insanganyamatsiko bigishijwe yo guhanga umurimo abibutsa ko kwiga bitavuga kujya gukorera abandi no kwicara mu Biro ahubwo nabo bakwiriye gutekereza ko bazarangiza bafite icyo bakora.

Padiri yaberetse uburyo Leta yashyizeho gahunda ifasha buri mwana wese kwiga kandi bitamugoye ndetse inabashyirira amashuri hafi y’imiryango yabo kugira ngo babashe kwiga neza.

Uwase Belise umwe mu banyeshuri bitabiriye aya mahugurwa avuga ko yungutse ko umuntu atagomba kwiga ategereje kuzasaba akazi ahubwo agomba no kugira intego.

Ati“Mubyo baduhuguye harimo no kugira intego y’igihe gito, ndetse umuntu akaba yanagira intego y’igihe kirekire, ibyo byose bigendana no kwizigama umuntu akaba yahera ku kintu gito agatera intambwe kandi ishimishije”.

Mu ntego umunyeshuri agomba kugira harimo no kwiga ateganya kuzikorera ahereye ku bumenyi yavanye mu ishuri ndetse no kuri gahunda ye yihaye yo kugira intego yo kwiteza imbere.

Si we gusa kuko na Kwizera Eric wari uhagarariye aba banyeshuri bari muri aya mahugurwa yavuze ko ateganya gukora ubucuruzi buciriritse bubyara inyungu.

Ati “ Intego yange y’igihe kirekire ni ugucuruza imboga n’imbuto mu gace ntuyemo ku Gisozi kugira ngo nziteze imbere”.

Leave A Comment