Nk’uko Ikigo Mpuzamahanga kita ku buzima (OMS) kibuvuga, uburyo bwa kamere bwo guteganya imbyaro ni uburyo butandukanye bukoreshwa mu guteganya imbyaro cyangwa gutuma hataba isama bushingiye ku kumenya no kubahiriza imiterere n’imikorere y’imyanya igenga kororoka y’umugore n’iy’umugabo, bukaba busaba kwifata mu gihe cy’uburumbuke, bw’umugore iyo abashakanye batifuza gusama.
Ijambo «kamere» rikoreshwa bavuga uburyo bwa kamere bwo guteganya imbyaro. Kuri Kiliziya rero, uburyo bwa kamere ni yo nzira ibereye abashakanye bifuza guhitamo uburyo bwo guteganya imbyaro bujyanye n’umugambi w’Imana ku muntu no ku gushyingirwa.
Hari ingingo shingiro 3 z’uburyo bwa kamere bwo guteganya imbyaro :
Guteganya imbyaro ni kimwe mu biranga ubwishingire bwa kibyeyi. Ibyo abashakanye bagomba kubigeraho bakoresheje ukwifata mu gihe cy’uburumbuke bw’umugore iyo batiteguye gusama.
Uburyo bwa kamere bwo guteganya imbyaro, bushingiye ku kugenzura ibimenyetso by’uburumbuke n’ibitari iby’uburumbuke no ku kwifata mu gihe cy’uburumbuke bw’umugore iyo abashakanye batifuza gusama.
Ingingo zishingiye k’uko umuntu ari umuntu:
Umuntu, mu mbaraga ze, mu byifuzo bye, mu bimutwara umutima, kamere mbonezabitsina igiramo uruhare cyane. Nyamara ntitugomba kumva ko itegeko rya kamere riba mu muntu rirebana gusa n’ibigize umuntu ahuriyeho n’inyamanswa kimwe n’ibyubatse umubiri we.
Imiterere n’imikorere y’umubiri w’umuntu
Uburumbuke bwa abashakanye bugendera ku burumbuke bw’umugore, kuko umugabo we ahorana uburumbuke ,naho umugore akagira uburumbuke, imisi imwe nimwe mu kwezi kwe.Muri ibyo bihe habamo ibihe by’uburumbuke ni bitari ibuburumbuke.Abashaka nibo bagomba kumenya ibyo bihe “ By’uburumbuke ni bitari ibyuburumbuke.kandi bakabubahiriza bakurikije icyo bifuza.Kugirango abashakanye bamenye ibyo bihe bagomba kubitozwa nuwa bihuguriwe.
Ingingo mbonezamubano
Kurwego mbonezamubano uburyo bwa kamere bwo guteganya ibyaro bugira akamaro,kuko butuma habaho ikiganiro hagati ya bashakanye,
Bituma haba ubufatanye hagati yabo, uburinganire n’ubwumvikane ku mahitamo,barushaho kugaragarizanya ubwuzuhagati yabo.
IBYIZA BY’UBURYO BWA KAMERE
Kuganira kuburumbuke bwabo. Umugabo n’umugore bagomba kuganira kugirango umugabo amenye ko umugore ari mugihe cy’uburumbuke niba bifuza kudasama bateganye uko bagomba kwitwara muri ibyo bihe.Buri wese agomba kubwira mugenziwe uko ayifata muri ibyo bihe. Gutuma abashakanye bashyira hamwe, Kugirango umugambi wabo ugerweho buri wese agomba kubigiramo uruhare,ibyo bituma hagati yabo habamo umwuka w’ubufatanye. Gutuma abashakanye bareshya
Bafatanya gucunga uburumbuke bwabo, kuko uburumbuke budacungwa n’umugore gusa.Ibyo bituma mu mubano wabo usanga bombi bareshya. Gufatanya guhitamo uburyo bwo gukoresha no kubwubahiriza
Ningobwa ko abashakanye bumvikana kuburyo bubakwiye. Kandi bumva bwabafasha, kugirango bombi babibemo kimwe. Kurushaho kugaragarizanya ibimenyetso by’ubwuzu bwongera urukundo hagati yabashakanye,barushaho kugaragarizanya ibimenyetso by’ubwuzu. nokujyinama kuri byose.
UBURYO BWA KAMERE BUKORESHWA MU RWANDA
Uburyo bushingiye kukugenzura ibimenyetso by’uburumbuke nibitari ib’uburumbuke mu kwezi k’umugore
UBURYO BUKORESHWA N’ABUJUJE IBYANGOMBWA BISABWA