Ku birebana n’uburyo umusaruro uvuye mu kwezi k’Urukundo n’Impuhwe, Inteko rusange ya Caritas Rwanda yateraniye i Mbare kuva ku itariki ya 29 kugeza kuya 30 Mutarama 2013, yagennye uko uzajya ukoreshwa mu buryo bukurikira kandi mu Rwanda hose.
Ku musaruro wose uzaba waturutse mu nzego zose za paruwasi, Caritas ya paruwasi izajya isigarana icya kane cyawo (1/4) naho bitatu bya kane (3/4) bisaranganywe mu buryo buhwanye Caritas Rwanda na Caritas ya Diyosezi.
Mu Rwanda Caritas yifashisha uwo musaruro ikagoboka abagize ibyago n’abatishoboye aho gutegereza ak’imuhana kaza imvura ihise. Bigakorerwa mu nzego zose za Caritas.
Kugeza ubu, umusaruro wabonetse urashimishije kuko byatumye abakene bashobora gufashwa n’abaturanyi babo kandi na Caritas y’igihugu ikabasha kugoboka abantu bari mu gihugu cyangwa hanze y’igihugu bahuye n’akaga k’amapfa, imyuzure, imitingito ubuhunzi, n’ibindi biza.
Abashumba ba Kiliziya gatolika bahaye Caritas inshingano yo kwita ku bantu bose batishoboye no gushyigikira iterambere ry’ikiremwamuntu binyujijwe mu bikorwa by’ubutabazi, iby’ubuzima n’iby’amajyambere. Kugira ngo bigerweho ni uko dukora ubukangurambaga bw’ibikorwa by’urukundo mu n,abandi bantu bafite umutima mwiza.
Yezu ati: Nimusabe muzahabwa, mushakashake muzaronka, mukomange muzakingurirwa, Mt7,7-8.
Duhaguruke rero dukomange urugo ku rundi twogeze Inkuru Nziza ya Kristu dushize amanga kugira ngo tuzabashe kugera Kuri iyo nshingano Yezu yaduhaye.
Dushimiye abakirisitu bose n’abandi bantu b’umutima mwiza bitangira icyo gikorwa cy’Urukundo n’Impuhwe buri mwaka. Imana ibahe umugisha!