• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Biyemeje kugaruka gushimira Caritas yabareze

Abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye barihirwa na Caritas ya Kigali biyemeje ko nyuma yo kurangiza amasomo yabo bazasubira muri caritas gushimira igikorwa cyiza babakoreye.

Ibi babigarutseho nyuma y’amahugurwa y’iminsi itatu baherewe mu kigo cy’amashuri cy’imyuga cya Butamwa aho bahawe inyigisho zitandukanye zirimo na gahunda ya Caritas Iwacu aho usanga buri wese yigomwa kuri bike afite agafasha ababaye n’abatishoboye.

Impamvu aba banyeshuri biyemeje kugaruka gushima ngo ni ukwiyemeza gushyigikira gahunda ya Caritas Iwacu aho igamije gufasha abatishoboye kandi igakorwa ihereye mu miryango.

Umwari Nadine avuga ko mu mahugurwa bahawe bigishijwe imikorere ya Caritas Iwacu ndetse n’icyo aricyo, nabo baniyemeza ko igihe bazaba barangije amashuri yabo bazajya bagaruka gushimira Carits yabareze.

Ati ” Gushimira ntibisaba kugira byinshi niyo cyaba ikintu gito wakorera abandi kandi ukagikorana urukundo kiba kigize akamaro haba kugikoze ndetse no kuwagikorewe”

Umwari avuga ko bitagoye gutanga inkunga ya Caritas Iwacu kuko iyi nkunga itajya mu nsi  y’amafaranga 300Frw ku kwezi bikaba 3600Frw ku umwaka ku umuntu waba yabyiyemeje hashingirwaga ku kamaro kayo n’ubushobozi bw’abanyarwanda.

Iyi nkunga ishyirwa kuri Konti ya Caritas muri Paruwasi cyangwa ikanyuzwa kuri Momo Pay ya Caritas ya Paruwasi.

Mu ntangiriro, Imicungire y’iyi nkunga ikorwa n’ubuyobozi bwa Caritas ya Paruwasi ,ariko igatanga raporo muri Caritas ya Diyosezi.

Leave A Comment