Mu buhamya butangwa n’umwe mu bafashijwe na Caritas ya Kigali kuva akiri muto kugeza yiteje imbere avuga ko byamuhinduriye ubuzima ubu akaba ameze neza n’umuryango we.
Turikumana Jean Claude, ni umugabo ufite umugore n’abana abana babiri umwe afite imyaka 6 undi afite imyaka 3 aba mu karere ka Nyarugenge, umurenge wa Kanyinya, Akagari ka Nzove.
Mu buhamya bwe avuga ko yakuwe mu muhanda arerwa n’Ikigo Abadacogora abasha kuhigira imyuga yo kudoda mu igaraji mu gihe cy’amezi atandatu, hanyuma akomeza kwihugura mu gihe cy’amezi atatu mu rwego rwo kunoza umwuga we.
Muri icyo gihe cyose yabaga mu kigo Abadacogora-Intwari. Hashize hafi amezi arindwi icyo kigo kimuhaye akazi ko kwita no kwigisha abana, agahembwa amafaranga 800 Frw ku isomo rimwe, kandi yigishaga amasomo abiri mu cyumweru.
Ati “Icyo kigo ni isoko y’ukwigira kwanjye, kuko kuva nagisohokamo nabashije kugura imashini ebyiri zifite agaciro ka 130,000 Frw ndetse n’inzu ntuyemo ubu ifite agaciro ka 10,000,000 Frw. Uretse ibyo mfite n’urufunguzo rw’uburyo bwo gutwara imodoka (permis de conduire)”.
Kubera umushahara we wa buri kwezi usaga 120,000 Frw hamwe n’uw’umugore we winjiz asaga 60,000 Frw babasha kwita ku burezi bw’abana babo mu buryo buboneye.
Turikumana avuga ko ibyamufashije mu buzima bwe ibyinshi yabivomye mu kigo Abadacogora-Intwari byose cyamwubatsemo bikamubera impamba mu mibereho ye ya buri munsi.
Ati ” Si uko Ikigo cy’Abadacogora cyanteje imbere gusa ngo ngere ku nzozi zanjye zirimo igaraji ryanjye ry’imwuga wo kudoda, ahubwo byamfashije no kwakira kubaho mu buzima bwa gikirisitu bushingiye ku masakramentu ya Kiliziya, ayo nkurikiza mu budahemuka kugeza n’uyu munsi.
Ndishimira cyane kuba ndi Umukirisitu ushima Imana, wihugura mu butumwa bwo kuyobora indirimbo muri Korali yo kuri Sainte Famille.
Ndasaba Imana kumpa uburyo bwinshi bwo kwagura igaraji ryanjye kugira ngo nshyigikire ibikorwa byiza nakorewe n’Ikigo Abadacogora-Intwari cya Caritas ya Kigali mu gufasha abana bo mu muhanda.
Si Turikumana gusa uvuga ibyiza yakorewe na Caritas ya Kigali kuko iki igo cyari icy’Abadacogora n’Intwari cyanyuzemo abana benshi kandi hafi ya bose babaye abagabo ndetse n’abagore bizihiye Imana n’u Rwanda.