Abayobozi 55 bari mu nzego zitandukanye bakorera mu murenge wa Ngeruka mu karere ka Bugesera bakoze inama barebera hamwe uko bateza imbere ubuhinzi ndetse banarebera hamwe imbogamizi zikigaragara mu buhinzi.
Umukozi w’Akarere ushinzwe ubuhinzi yagaragaje Politiki y’Igihugu y’Ubuhinzi mu Rwanda ko ari urufatiro rw’iterambere ry’u Rwanda, kuko burenga 65% by’Abanyarwanda ari bo bubeshaho, bukaba kandi butanga hafi kimwe cya gatatu cy’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP). Ni muri urwo rwego u Rwanda rufite Politiki y’Igihugu y’Ubuhinzi (National Agriculture Policy – NAP), igamije guteza imbere ubuhinzi bugezweho, burambye kandi bushobora kugaburira abaturage bose no gutanga umusanzu mu bukungu bw’igihugu.
Intego Nyamukuru ya Politiki y’Igihugu y’Ubuhinzi igamije, kongera umusaruro no gukoresha neza ubutaka, Kubungabunga ibidukikije no gukoresha umutungo kamere mu buryo burambye, guteza imbere isoko n’icuruzwa ry’ibikomoka ku buhinzi, guteza imbere ubushakashatsi, ubumenyi n’ikoranabuhanga mu buhinzi, kuzamura imibereho myiza y’abahinzi n’imiryango yabo.
Inkingi Z’ingenzi zagaragajwe muri iyi nama zatuma umusaruro ukomoka ku buhinzi wiyongera harimo gukoresha imbuto z’indobanure n’ifumbire, guteza imbere guhuza ubutaka no gukoresha uburyo bugezweho bwo kuhira, gucunga neza amasoko y’amazi, gukoresha uburyo bwo kurwanya isuri no kongera amashyamba, guteza imbere uburyo bwo kubika no gutunganya umusaruro, guhuza abahinzi n’amahirwe yo kwagurira umusaruro ku masoko yo mu gihugu no hanze.
Ikindi ni ugukoresha ubushakashatsi mu guhanga udushya mu buhinzi, guteza imbere ikoranabuhanga rishingiye kuri mudasobwa n’imiyoboro y’itumanaho (digital agriculture).
Ati “Tugomba gufasha abahinzi kubona inguzanyo n’ubwishingizi mu buhinzi, guteza imbere uburinganire hagati y’abagabo n’abagore, gushishikariza urubyiruko mu buhinzi nk’umwuga w’iterambere”.