Abagore 60 baturuka mu midugudu 2 ya Nyagisozi ba Nombe mu Kagari ka Kiyanza, umurenge wa Ntarabana mu karere ka Rulindo bagannye isomero kugira ngo babashe kumenya gusoma no kwandika.
Iki gikorwa cyo kwigisha gusoma no kwandika aba bagore cyateguwe n’umushinga ugamije kongerera ubushobozi abagore/Trocaire aho ubahugura bakagira ubumenyi butandukanye burimo kumenya uburenganzira bwabo kumenya gufata ibyemezo, no guharanira uburenganzira bwabo.
Aba bagore baherutse gusurwa n’umuhuzabikorwa w”ibikorwa by’umushinga ugamiije kongerera ubushobozi abagore/Trocaire, Hirwa Claudia Yvette aho yasuye isomero ryigisha abagore batazi gusoma no kwandika riherereye mu kagari ka Kiyanza,umurenge wa Ntarabana .
Intego y’urugendo rwe kwari ukureba ubwitabire bwabo, no kureba niba bakurikira amasomo neza n’imbogamizi zaba zihari kugira ngo zikemuke.
Hirwa yashimye ubwitabire bw’aba bagore kuko byari biteganyijwe ko hakirwa abagore 50 ubu bakaba bariyongereye barageze ku bagore 60.
Ati “ Biragaragara ko ubwitabire bushimishije kuko imibare twateganyaga yari 50 none ubu bageze kuri 60 ni ikintu cyo kwishimirwa kuko bose bafite ubushake bwo kwiga”.
Gusa nubwo ubwitabire ari bwiza aracyari imbogamizi kuri bamwe bari ku rwego rwo hasi ugasanga bigana n’abandi bakiri ku rwego rwo hasi.
Hafashwe ingamba z’uko aba bagore biga gusoma no kwandika bazagabanywamo ibice bibiri bamwe bakigana hakurikijwe ubumenyi bafite bityo umwarimu akabasha kubakurikirana neza.