Abagenerwabikorwa ba Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro batandukanye bo mu karere ka Bugesera bavuga ko korozwa amatungo magufi byafashije kwivana mu bukene ndetse bakabasha no kubona ifumbire bagahinga bakeza.
Umwe mu bagenerwabikorwa ba Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro wo mu karere ka Bugesera avuga ko korora amatungo magufi byamuteje imbere bikamuha n’ifumbire agahinga akeza.
Ubworozi bw’amatungo magufi ni imwe mu nkingi z’iterambere ry’imiryango myinshi, cyane cyane mu cyaro. Amatungo magufi yororwa byoroshye, ntasaba ubutaka bunini kandi ashobora gutanga inyungu zihuse.
Uyu mubyeyi avuga ko yabashije kua mu kiciro cy’abantu batishoboye kubera ubworozi bw’amatungo magufi yahawe na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro.
Ati “Ihene yororoka vuba, bityo igatanga amafaranga mu gihe gito binyuze mu kugurisha abana iba yabyaye, si ibyo gusa kuko mbasha koroza n’abandi nabo bakabasha kubona icyororo n’ifumbire”.
Si we gusa kuko abagezweho n’ubu bworozi bwabafashije no guhinga bakeza kubera gufumbira imirima yabo, ndetse bakanoroza bagenzi babo.
Itungo ry’ihene si itungo rirushya kororwa kuko iyo bayijyanye ku gasozi kurisha ba nyirazo nabo bahita bigira mu mirima guhinga bakajya bazishyira ubwatsi buhoro buhoro.
Ikindi kandi aba bagenerwabikorwa bemeza nuko korora amatungo magufi birimo ibanga ryo gusezerera ubukene kuko bituma babafasha kubona amafaranga mu buryo bwihuse.
Ubu bworozi babufatanya n’indi mirimo ibavana mu bukene irimo ubuhinzi bw’imboga n’imbuto ndetse no korora inkoko n’inkwavu byose bikaza byunganira imyaka baba bahinze.
Gahunda ya Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro ya arikidiyosezi ya Kigali igamije gufasha abaturage kwikura mu bukene aho bahabwa amatungo ndetse n’ibikoresho bibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi ndetse n’ibibafasha kongera isuku yo mu ngo.