• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Amahoro abe aya buri wese nkuko Christu yayadusigiye

Ubutumwa bwatanzwe n’abahagarariye Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Diyosezi zitandukanye bifurije abatuye isi ndetse n’Abakirisitu bose kugira amahoro arambye atuma bagera ku iterambere.

Tarik 21 Nzeri buri mwaka, isi yose yifatanya mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro, Ukaba n’umwanya mwiza wihariye wo kwibuka no gushyigikira amahoro, ubwiyunge, n’ubumwe mu bantu bose.

Uyu munsi uha buri wese amahirwe yo gutekereza ku kamaro k’amahoro mu buzima bwacu bwa buri munsi haba mu miryango, mu mashuri, mu kazi, ndetse no mu muryango nyarwanda n’uw’isi yose. Ni umwanya wo gusabana, guharanira gukemura amakimbirane mu mahoro, no gufasha mu kubaka umuryango nyarwanda n’isi yacu mu buryo burambye.

Mu Rwanda no ku isi hose, ibikorwa by’uyu munsi byibanze ku biganiro, amasomo avuga ku mahoro, ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge, ndetse no gusangiza ubutumwa bwiza ku mbuga nkoranyambaga. Kwitabira ibikorwa nk’ibi bifasha gutura mu Isi itarangwamo intambara n’urugomo.

Abahagarariye Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro muri Diyosezi zitandukanye batanze ubutumwa kuri uyu munsi bukubiyemo uburyo bwo kwimakaza amahoro.

Padiri Donatien Twizeyumuremyi umuyobozi wa Caritas ya Kigali na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali yifurije abanyarwanda n’abakirisitu bose amahoro.

Ati “ Amahoro yezu yadusigiye tuyahane twese nk’abanyarwanda n’Isi yose kugira ngo adufashe kubaka sosiyete itekanye ndetse adufashe kubaka ubunyarwanda bwacu n’ubukirisitu bwacu”.

Padiri Twizeyumuremyi yavuze ko amahoro arambye atuma abantu bagera ku iterambere rirambye ndetse bigatuma abantu barushaho kubaho bunze ubumwe mu byo bakora byose.

Ati“Amahoro aturuka ku mutima wa buri wese. Tugomba gukomeza gushyigikira amahoro aho turi hose, kugira ngo isi ibe ituwe n’Abantu batekanye”.

Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro wizihizwa ku wa 21 Nzeri buri mwaka, watangijwe n’Umuryango w’Abibumbye mu 1981 kugira ngo abantu bose ku isi baharanire amahoro, ubwiyunge n’ubumwe, ndetse no kurwanya intambara n’urugomo.

Leave A Comment