Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, yasuye Ishuri ryisumbuye rya Ntare Louisenlund International School Rwanda (NLS), Ahaturira igitambo cya Misa anatanga amasakaramentu y’ibanze ku banyeshuri bahiga batari bwayahabwe.
Ni ishuri rifite abanyeshuri basaga 260, muri bo abasaga 150 bakaba Abakristu Gatolika. Iri shuri kandi ryigamo abanyeshuri baturutse mu bice bitandukanye by’igihu, mu karere ka Afrika y’Iburasirazuba, n’ahandi hirya no hino ku isi.
Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA yashimye imikorere y’iri shuri avuga ko ari ishuri ryiza ritegura abaryigamo kuzagire ejo hazaza heza.
Ibi yabivuze nyuma yo gutemberezwa iki kigo yerekwa uburyo gikora n’intego yaryo mu guteza imbere uburezi.
Ati “ Nyuma y’ibyo nabonye muri iki kigo mufite impano idasanzwe yo kwita ku bahungu no kubakobwa ndatekereza ko ari ibintu by’ingirakamro ku gihugu kuko iyo mutegura aba bahungu n’abakobwa mubategurira ejo heza habo hazaza kuko aribo bazavamo inzobere mu by’ubwubatsi n’ikoranabuhanga ‘engineers’, n’inzobere mu by’ubuvuzi (doctor’s) bose bakazagira akamaro mu iterambere ry’igihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga.
Umwe mu banyeshuri bari kumwe na Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA avuga ko yashimiye bashimishijwe no kumwakira akaba yashimishijwe n’ibikorwa by’iri shuri ndetse bamweretse bimwe mu bihakorerwa birimo sitidiyo ndetse n’ibindi bice bikorerwamo imirimo itandukanye.
Uyu munyeshuri avuga ko Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda yashimishijwe n’uburyo ari ishuri ryiza, ndetse yakunze n’agace rihereremo avuga ko bishimiye ko yazagaruka kubasura.