Mu rwego rwo gutanga uburezi bwuzuye Ishuri ry’imyuga rya Butamwa TVET School rikora ubuhinzi ndetse n’ubworozi mu rwego rwo kwita ku mirire y’abaryigamo.
Umuyobozi w’iri shuri Jean Claude Nizeyimana avuga ko ubuhinzi n’ubworozi bakora biabfasha kwita cyane ku mirire y’iri shuri kuko abahiga barya neza bigatuma n’amasomo yabo arushaho kugenda neza.
Nizeyimana avuga ko ubworozi bubafasha mu mirire, no kubona ifumbire y’imborera amatungo y’ingurube abafasha kubona inyama naho inka nazo zikabaha amata n’ifumbire
Ati “ Ubu tworoye ingurube 22, n’inka 9, ndetse dufite n’ubuhinzi bw’imboga zirimo amashuru, beterave, intoryi, hamwe n’urutoki byose biduha umusaruro wo kwita ku bavoma ubumenyi muri iri shuri”.
Si ibyo gusa kuko bafite ubuhinzi bw’urutoki rubaha inyamunyo zo kurya ndetse abanyeshuri bakarya n’imineke igihe insina zeze.
Niyonsaba Claudine ni umunyeshuri akurikiye ishami ry’ubudozi avuga ko kwiga muri BUTAMWA VTC atahungukira ubumenyi gusa kuko ahagirira n’imibereho myiza kubera kwitabwaho mu mirire.
Imirire myiza ituma abanyeshuri bakurikira amasomo yabo neza bikanabongerera ubushobozi mu byo bakora byose ndetse bakishimira kwigira muri iki kigo.
Mu ishuri rya VTC Butamwa hari amashami y’imyuga atandukanye arimo, Gusaka imisatsi, Ubwubatsi, Ubudozi, Gutunganya imisati, Gusudira, Ubudozi bw’inzobere (Fashion Designe).
Mu mashami yose bahiga kuva ku mezi atatu kugera ku mezi atandatu bagahabwa impamayabushobozi ariko mu ishami ry’Ubudozi bw’inzobere (Fashion Designe) bahiga umwaka ndetse ubishaka akaba yakomeza akiga n’imyaka ibiri.
Ikigo cya VTC Butamwa gifite ubushobozi bwo kwakira abana bagera kuri 400 biga bacumbikirwa.