• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Umwaka w’ubutumwa 2024- 2025 wagenze – Antoine Cardinal Kambanda

Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda Arikiyepisikopi wa Kigali akaba na Perezida w’inama y’abepisikopi Gatolika yatangaje ko umwaka w’ubutumwa urangiye wagenze neza kandi abepisikopi bashimira ababigizemo uruhare bose kugira ngo ubutumwa bugende neza kandi bugere kuri bose.

Ni umwaka waranzwe n’ibikorwa byinshi bitandukanye harimo no kwakira inama y’ihuriri ry’abepisikopi b’Afurika na Madagascar SCEAM iherutse kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere ndetse no kwizihiza Yubile y’impurirane y’imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa muntu n’imyaka 125 ivanjiri igeze mu Rwanda.

Mu kiganiro kirambuye Karidinali Kambanda yagiranye n’ibitangazamakuru bya Kiliziya nyuma yo gusoza inama isanzwe y’abepisikopi iba mu kwezi kwa Nzeri igamije kureba uko umwaka w’ubutumwa urangiye wagenze mu makomisiyo yose y’inama y’abepisikopi gatolika mu Rwanda CEPR ndetse no mu maseminari yayo yose.

Ni inama y’abepisikopi y’175 yateraniye muri Centre pastoral ku Ruyenzi kuva ku wa 23-26 Nzeri 2025. Karidinali Kambanda yavuze ko muri rusange umwaka wagenze neza kandi abepisikopi bashimira abayobozi b’amaseminari makuru n’ibigo bitandukanye bya kiliziya uko basohoje ubutumwa, ubwitange bakoranye, banabifuriza kuzagira umwaka mwiza w’ubutumwa muri uyu mwaka mushya batangiye 2025-2026.

Nyuma yo kwakira inama y’ihuriro ry’inama y’abepisikopi b’Afurika na Madagascar SCEAM yabereye mu Rwanda kuva tariki ya 30 Nyakanga kugeza tariki ya 04 Knama 2025. Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda yatangaje ko hari byinshi u Rwanda rwungukiye mu kwakira inama y’iri huriro ry’abepisikopi b’Afurika na Madagascar bateraniye mu Rwanda ku nshuro ya mbere kuva iyi nama yatangira kubaho.

Yagize ati” Inama ya SCEAM yagenze neza, twarayiteguye ku buryo bushoboka tubifashijwemo n’ubuyobozi bw’igihugu cy’u Rwanda, abashyitsi bakaba baratashye bishimye.

Kwakira iri huriro rya SCEAM byadufashije kumva agaciro k’ubutumwa ku mugabane w’Afurika kandi bigaragariza abakristu ubumwe buranga za Kiliziya zo mu bihugu by’Afurika, bikaba n’umusingi ukomeye wo kubaka amahoro, ubumwe n’ubuvandimwe.”

Karidinali Kambanda akomeza avuga ko Abepsikopi bamenye u Rwanda, bamenya n’aho Kiliziya yacu igeze mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge tumaze gukora muri iyi myaka 31.

Ati” Kubera amateka u Rwanda rwanyuzemo yanarugejeje kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, amakimbirane ari henshi kandi Kiliziya igenda ikora ubutumwa bwo kugira ngo abantu bave muri ayo makimbirane.

Abepisikopi bagize SCEAM bakaba bari bakeneye kumenya aho tugeze muri urwo rugendo rw’ubwiyunge, kumenya aho duhagaze kugeza uyu munsi nyuma y’amateka mabi y’amacakubiri u Rwanda rwagize.

Abitabiriye SCEAM bishimiye iterambere ry’u Rwanda muri iki gihe kuko ruvuye kure ariko rukaba rumaze kugera ku iterambere rigaragarira amaso.”

Karidinali Kambanda agaragaza ko U Rwanda rufite amahirwe akomeye yo kuba dufite ingoro ya Bikiramaria i Kibeho n’ubutumwa Bikiramariya yahatangiye, niyo mabonekerwa ya mbere muri Afurika yemewe. Abepisikopi bo muri Afurika bakaba barishimiye kugera mu Rwanda no kugera I Kibeho cyane cyane.

Kiliziya y’ u Rwanda yishimiye ko yashoboye kugeza ubutumwa bwa Kibeho ku Bepisikopi b’Afurika bikaba bitanga ikizere ko ubutumwa bwa Kibeho buzagera mu bihugu byose by’Afurika kuko byose byari bihagarariwe mu nama ya SCEAM.

Baboneyeho no kubasangiza ibijyanye n’iyogezabutumwa rikorerwa urubyiruko kuko k’umusozo w’inama y’abepisikopi bagize ihuriro rya SCEAM bakoze urugendo nyobokamana i Kibeho bari kumwe n’urubyiruko, batura umubyeyi Bikiramariya imyanzuro y’inama ndetse na Kiliziya yo muri Afurika n’ubutumwa buhakorerwa.

Urubyiruko rw’u Rwanda ni rwo rwaserukiye abandi bose kuko muri Afurika urubyiruko rugize igice kinini cy’abatuye uyu umugabane hafi 70%, bikaba ari ibintu byabashimishije cyane kuko byari bifite igisobanuro cy’uko na Bikiramariya yiyeretse urubyiruko rwigaga I Kibeho, bikaba bigaragaza urukundo rukomeye Bikiramariya akunda urubyiruko.

Karidinali Kambanda yatangaje aho ibikorwa byo kwitegura gusoza Yubile y’impurirane y’imyaka 2025 yo gucungurwa kwa muntu n’imyaka 125 ivanjiri igeze mu Rwanda bihagaze.

Yagize ati “Kiliziya Gatolika mu Rwanda iri kugana k’umusozo w’imyiteguro ya Yubile z’impurirane, imyiteguro ikaba igeze kure, ubutumire bwamaze gutangwa muri Kiliziya zitandukanye zo mu bihugu duturanye, harimo n’ibyo dusangiye amateka kuko ivanjiri kugira ngo igere mu Rwanda yanyuze muri Tanzaniya no mu Bugande.

Hari n’inzego zitandukanye twatumiye nk’ibiro bya Papa bishinzwe iyogezabutumwa mu mahanga n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye abo k’umugabane w’Uburayi n’Amerika bazaba bahagarariye za Kiliziya zifitanye umubano na Kiliziya y’u Rwanda. Liturujiya y’uwo munsi irimo gutegurwa, uburyo bwo kwakira abazaza ndetse n’aho imihango izabera naho hakaba harimo gutegurwa.”

Kwizihiza Yubile y’impurirane y’imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa muntu n’imyaka 125 ishize ivanjiri igeze mu Rwanda, byatangirijwe muri Diyosezi ya Kabgayi tariki ya 10 Gashyantare 2024. Hirya no hino mu ma Diyosezi hagiye hizihirizwa Yubile mu byiciro bitandukanye, hakaba hasigaye kwizihiza Yubile ku rwego rw’abarayiki ikaba izizihirizwa muri Diyosezi ya Byumba ku itariki ya 08 ugushyingo 2025, bakazasoreza muri Arikidiyosezi ya Kigali ku ya 06 Ukuboza 2025.

 

 

Leave A Comment