Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali (CDJP) ku bufatanye n’akarere ka Gakenke bagiranye ibiganiro n’abafashamyumvire bo muri aka karere kongera imbaraga mu mikorere y’Amatsinda.
Abafashamyumvire 33 bitabiriye inama yabahuje n’umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali Kaligirwa Annonciata hamwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu NIYONSENGA Aimé François biyemeje gukomeza kunoza imikorere yabo batanga inyigisho mu matsinda y’Ubumwe n’Ubudaheranwa.
Abafashamyumvire bakorera mu karere ka Gakenke ni 38 bita ku matsinda y’Ubumwe n’Ubudaheranwa mu rwego rwo gukomeza gushyigikira gahunda ya Ndi umunyarwanda no gukomeza gufahsa Leta kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.
Nubwo aba bafashamyumvire ari 38 imirenge 17 gusa kuri 19 muri aka karere yakomeje ibikorwa by’amatsinda mu buryo butanga umusaruro.
Bimwe mu bikorwa Aba bafashamyumvire bakora harimo gukurikirana uko Abatsinda y’Ubumwe n’ubudaheranwa akora, kumenya uko barefunguwe kubera icyaha cya Jenoside bitwara mu mu ryango nyarwanda ndetse bagafasha imiryango yagize uruhare mu gusahura mu bihe bya Jenoside kwishyura imitungo y’abarokotse.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Niyonsenga Aimé François avuga ko Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Kigali yagize uruhare rukomeye cyane mu bikorwa by’Ubumwe n’ubudaheranwa muri aka karere kuko usanga abagize amatsinda barataeye intambwe y’Ubumwe n’ubwiyunge.
Ati“Umusanzu wanyu uragaragara cyane kandi tuwitezeho byinshi mu kubaka ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda. Uruhare rwanyu mu kubaka umuryango utekanye ruraboneka kandi turabibashimira”.
Aba bafashamyumvire bumvikanye ku kongera imbaraga mu mikorere y’amatsinda, gutanga raporo ya buri gihembwe y’uko amatsinda akora ndetse no gukomeza gusigasira ubumwe bw’abanyarwanda.