• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Abasaga 70% by’Abarangiza mu ishuri ry’imyuga rya Butamwa babona imirimo

Umuhamya butangwa n’abarangije mu ishuri rya Butamwa VTC rya Arikidiyosezi ya Kigali bavuga ko amahirwe yo kwiga imyuga atuma bahita babona icyo bakora ku isoko ry’umurimo.

Rose Iradukunda, yavukiye i Masaka mu 1998. Muri 2021 yakurikiranye amasomo amara umwaka umwe, yo gutunganya imisatsi mu kigo cya TVET Butamwa.

Nyuma yo kurangiza kuyiga ubu atunganya imisatsi ‘salon de coiffure’ i Gikondo mu Murenge wa Kigarama, akoreshamo abakozi barindwi barimo abakobwa 5, n’abahungu 2, ahemba umushahara kuva ku 50,000Frw kugera ku 150,000Frw ku kwezi.

Ati “Buri kwezi nibarira umushahara wa 480,000Frw kandi mbona mbasha gukemura ibibazo nkanita ku muryango wanjye”.

Umuyobozi wa Caritas ya Kigali na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri arikidiyosezi ya Kigali Padiri Donatien Twizeyumuremyi yabasabye kwiga neza ubumenyi bahawe bakabujyana ku Isoko ry’umurimo kuko baba bakenewe.

Ati “Mwige muzi neza ko ibyo mwiga biri ku isoko ry’umurimo kandi mukenewe na benshi. Nubwo mutabona ababaha akazi mwakihangira mwe ubwanyu kuko nta muntu wize imyuga ugomba kuba umushomeri”.

Ubugenzuzi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, bwa 2024/2025, bugaragaza ko amashuri ya TVET ari 558, arimo TSS 272 zingana na 59,4% zujuje ibisabwa, mu gihe TSS 186 zingana na 40,6% zitujuje ibisabwa, naho VTC 66 zingana na 41,8% zari zujuje ibisabwa, mu gihe VTC 92 zingana na 58,2% basanga zitujuje ibisabwa.

Leave A Comment