• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Guhugurwa ku ihame ry’Uburinganire byagabanyije ihohoterwa rikorerwa mu miryango

Ibyiciro by’abantu batandukanye bahuguwe ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arkidiyosezi ya Kigali bavuga ko byabafashije kwisobanukirwa ndetse ihohoterwa bakorerwaga riragabanuka bitewe no guhindura imyumvire.

Ubuhamya butangwa na Uwajeneza Modesta w’imyaka 35, umubyeyi w’abana babiri umuhungu n’umukobwa avuga ko batarahabwa amahugurwa ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye byatumaga abaho nabi mu rugo rwe kuko umugabo we yari afite imyumvire mibi mu mibanire y’abashakanye.

Uwajeneza avuga ko umugabo we yasahuragura urugo, akanasesagura imyaka bejeje ndetse ugasanga inshuro nyinshi nta burenganzira afite ku mutungo w’urugo kandi barawushakanye n’umugabo we.

Ati “ Yarasesaguraga, ntiyanyemereraga no kujya mu nama, ndetse hari ubwo nigeze kumugezaho igitekerezo cyo kugura itungo ry’ingurube ngo norore ambwira ko nta mugore wo korora nuko ndabireka”.

Uwajeneza avuga ko kutumva neza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugore n’umugabo byadindije iterambere ry’urugo rwabo kuko mu myaka 12 bamaze bashakanye batangiye gutera imbere mu myaka itatu ishize.

Uretse kuba byaratumye badatera imbere wasangaga ingaruka z’imibanire mibi zarageze no ku bana  babo kuko batajyaga bababonera umwanya wo kubaganiriza.

Ati “ Mbere yarasindaga agataha atinze twaryamye abana ntibamubone nange ubwange ntitwaganiraga kandi ndi umugore we ugasanga urugo rusa nkaho ari jyewe jyenyine rureba”.

Kugira ngo uyu muryango uhinduke byatewe nuko Iragena Leonidas nawe yitabiriye inyigisho kw’ihame ry’uburingaire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore zitangwa na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arkidiyosezi ya Kigali.

Iragena avuga ko we ibyo yakoraga atarasobanukirwa akamaro k’ubwuzuzanye yasanze ari ugukandamiza umugore we ndetse aza no gufata icyemezo cyo guhinduka atangira kumuha uburenganzira yamubuzaga.

Ati“Numvaga mbere nta mugore wagira itungo rye mu rugo, ndetse atajya mu bandi ngo avuge ijambo, ndetse numvaga agomba kubaho mugenera ikintu cyose nubwo twabaga twabikoranye”.

Iragena avuga ko yahinduwe n’inyigisho yahawe aza gusanga akorera umugore we ihohotera bituma afata umwanzuro wo guhinduka akanahindura uburyo yamwimaga uburenganzira bwe.

Bombi bahamya ko kuva bahugurwa umwe akamenya akamaro k’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugore n’umugabo  byabafashije cyane  mu iterambere ry’urugo rwabo ubu bakaba barabashije kubaka inzu nini y’amategura.

Izindi mpinduka bavuga byazanye mu muryango wabo ni uko Uwajeneza yaje no kwemererwa kujya mu nzego z’ubuyobozi ubu akaba ayobora umudugudu. Ikindi nuko yamwemereye kugira uruhare mu micungire y’umutungo ku buryo bombi babasha kuwucunga neza ntibabe mu bukene.

 

 

Leave A Comment