Abagenerwabikora ba Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali bo mu murenge Ngeruka, Akagali Rutonde bavuga ko nyuma yo guhabwa ibigega bifata amazi bacitse ku mwanda burundu ziterwa n’umwanda.
Aba baturage bavuga ko bakunze kugira ikibazo cy’ibura ry’amazi bigatuma bavoma ay’ikiyaga cya Cyohoha bityo ugasanga isuku mu ngo zabo yabaga ari nke cyane.
Uwitonze Epephanie avuga ko kuva aho baherwe ibigega bibika amazi bavuga ko hari icyo byabafashije mu mibereho y’ingo zabo kuko usanga abenshi barangwa n’isuku yo ku mubiri, mu byo barya ndetse n’amazi yo kunywa.
Ati “Amazi meza ni kimwe mu bintu by’ingenzi umuntu adashobora kubaho atabifite. Uretse kuba amazi akoreshwa mu kunywa no mu guteka, ni isoko y’isuku, ubuzima bwiza ndetse n’iterambere rirambye. Iyo habonetse amazi meza ahagije, imibereho yacu yahindutse mu buryo bugaragara buri wese”.
Ibi bigega bibafasha no gufata amazi y’imvura amanuka mu bisenge by’inzu mu gihe cy’imvura, bakayabika neza bakajya bayifashisha mu kuhira amatungo ndetse no gusukura ibikoresho byo mu rugo.
Ati “ Byadufashije kubona amazi hafi kuko ntitugikora ingendo tujya gushaka amazi muri cyohoha bituma rero tubona umwanya wo gukora indi mirimo iduteza imbere ndetse n’abana bagasubira mu ishuri badakererewe”.
Ukubereye Hyacentha we avuga ko byari bigoye ku bageze mu za bukuru kuko wasangaga batabasha kujya kuvoma muri Cyohoha kubera urugendo rurerure bitewe naho batuye.
Impavu aba baturage bakunze kugaruka ko bavoma amazi y’ikiyaga cya Cyohoha si uko mu karere ka Bugesera batagira Robine zo kuvoma ahubwo biterwa nuko aka karere gakunze kubura amazi kenshi bigatuma bashobora kumara ibyumweru bibiri nta mazi barabona.
Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arkidiyosezi ya Kigali ivuga ko ikintu cya mbere yitaho ari ukureba ibibazo nyamukuru biri muri ako gace kugira ngo ibe aribyo iheraho ikemura iby’abagenerwabikorwa bayo.
Muri ibyo basanze harimo n’ikibazo cy’amazi akunze kuba make muri aka karere maze ibashakira igisubizo cyo kubaha ibige kugira ngo bijye bibafasha kubika amazi igihe kirekire.