• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Inyigisho ku komora ibikomere na Ndi Umunyarwanda zifasha abanyarwanda kubana mu mahoro

Mu rwego rwo gukomeza kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda no Komora ibikomere Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arkidiyosezi ya Kigali yatanze ibiganiro ku baturage bo mu murenge wa Bushoki mu karere ka Rulindo ku komora ibikomere na gahunda ya Ndi umunyarwanda.

Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro Kaligirwa Annonciata avuga ko iyi gahunda yo gutanga ibiganiro igamije gufasha abanyarwanda gukira ibikomere basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ndetse no gukomeza kubafasha kunga ubumwe binyuze muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Impamvu Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro y’Arikidiyosezi ya Kigali itanga ibi biganiro nuko Jenoside yakorewe Abatutsi yasize igihugu gifite ibikomere bikomeye mu mitima, mu mibanire y’abantu no mu buzima bwa buri munsi.

Abaturage bitabiriye guhabwa ibiganiro

Abayirokotse basigaranye intimba n’agahinda kenshi, abakoze ibyaha nabo bafite ipfunwe ry’amateka mabi y’ubwicanyi bakoze, sosiyete yose ikaba yarasigiwe isura y’akababaro.

Ati “ Uyu munsi, komora ibikomere ni inzira tugomba kunyuramo kugira ngo tugere ku kwiyunga nyakuri n’iterambere rirambye”.

Donat Sibonama umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’itorero mu karere ka Rulindo yabwiye abaturage ko umuntu ushaka gukira igikomera abigiramo uruhare.

Icyambere nuko habaho kubiganira ndetse no gutegwa amatwi buhoro buhoro akagenda yakira ibyamubayeho ndetse akaba yatanga imbabazi ku bamuhemukiye kuko nabyo biri mu bituma uwahemukiwe abasha gukira igikomere.

Abaturage bicaye hamwe bahabwa ikiganiro ku komora ibikomere na Ndi Umunyarwanda

Ati“Uruhare runini n’urw’abakoze Jenoside kuko iyo mwicujije mugasaba imbabazi abo mwahemukiye nabyo biri mu bituma mukira igikomere mwatewe n’ipfunwe”.

Abaturage bibukijwe uburyo babana mu mahoro ko kwiyunga no kuvugisha ukuri ku byabaye hatabayeho guhisha amakuru aribyo bituma ubwiyunge nyabwo bugerwaho.

Abitabiriye ibi biganiro biyemeje kuba umusemburo w’Ubumwe n’Ubudaheranwa ndetse ko bazakomeza kubanirana neza hagati yabo cyane cyane bagaragariza urukundo Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi nabo ku ruhande rwabo biyemeza gutanga imbabazi kubabahemukiye.

 

Leave A Comment