• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Ubuhamya bw’Abavuye mu buzima bwo mu muhanda butanga ikizere ko abakiwurimo bavamo abagabo

Ubuhamya butandukanye bw’abavuye mu buzima bwo mu muhanda butanga ikizere ko abakiwurimo bavamo abagabo.

Mu minsi ishize hatambutse ubuhamya bw’umusaserodoti wanyuze mu buzima bwo mu muhanda wafashijwe na Caritas ya Kigali abasha kugera ku muhamagaro we.

Mu bikorwa bitandukanye Caritas ya Kigali yagiye ikora bigaragaza uruhare rurnini Kiliziya Gatolika igira rwo kwita kubabaye ndebe benshi muri bo baka bayishimira ibyiza yabagiriye ubu bakaba ari abagabo bo guhamya urukundo rw’Imana rwigaragariza muri Kiliziya.

Uwimana avuga ko yafashwijwe kuva mu buzima bwo mu muhanda na Caritas ya Kigali nyuma akaza no kugira amahirwa akahabona akazi ko kujya atekera abana bakuwe mu muhanda barererwaga icyo gihe mu kigo cy’Abadacogora n’Intwari.

Iyo akubwira amateka ye Usanaga yaba we ndetse n’umugore we imibereho bafite ubu bayikesha ubufasha bahawe na Caritas ya Kigali.

Ati “ Twese twavanywe mu muhanda na Caritas ya Kigali ndetse urukundo rwacu rwaje gukura kubera kurererwa hamwe.

Uwimna avuga ko ubumenyi afite ndetse n’umugore n’abana be byose abikesha Caritas ya Kigali yamwitayeho ikamuremamo undi muntu ubu akaba ari umugabo ushyitse kandi uhamye.

Iyo akubwira ubuzima yanyuzemo bwo mu muhanda wumva ko nta nzozi zo kuzavamo uwo ariwe uyu munsi kuko yisanze muri ubu buzima biturutse ku mibereho y’umuryango we yari igoranye cyane.

Mu bintu avuga yafashijwemo na Caritas ya Kigali harimo no kumenya gusoma no kwandika ndetse amenya no guteka.

Kuri ubu akora ubucuruzi kandi amaze gutera imbere kuko we n’umuryango we ubu babashije kubaka inzu yabo ndetse n’abana babo biga mu mashuri meza.

 

Leave A Comment