Nk’uko babyivugira abagenerwabikorwa ba Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali bavuga ko guhinga mu buryo bwa Gakondo byabakeneshaga ariko ubu bakaba baramaze kuva muri icyo kiciro babikesha ubuhinzi bwa kijyambere.
Kanyamahanga Venant atuye mu murenge wa Ngeruka mu karere ka Bugesera akaba n’umugenerwabikorwa wa Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro muri arkidiyosezi ya Kigali avuga ko mbere bataramenya ubuhinzi bwa kijyambere imyaka yabo iteraga bigatuma babaho mu bukene.
Ati ” Dufite Agoronome waduhuguye uburyo abantu bahinga bya kijyambere ubu muri iki gihembwe cy’ihinga turimo turatera ibigori ndetse twamaze gutera bamwe kandi turizera ko imvura nigwa bizera neza”.
Kanyamahanga avuga ko kugira ngo imyaka yere neza umuhinzi ahitamo igihingwa kijyanye n’ubutaka ndetse n’imbuto y’igihingwa iberanye naho hantu. Izo mbuto zishobora kuba imboga, ibigori, ibishyimbo, imyumbati ibijumba n’ibindi byose umuhinzi akenera.
Ibindi abahinzi bigishijwe harimo gukoresha ifumbire mvaruganda n’iy’imborera, ndetse agahinga mu buryo bwo kurinda isuri acukura imiringoti, cyangwa agakora amaterasi y’indinganire.
Ikindi cyongera umusaruro ni ugusimburanya ibihingwa (rotation) kugira ngo ubutaka budatakaza ubushobozi bwo kwakira ibihingwa bitandukanye.
Kubera inyigisho yahawe n’ukozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro muri arikidiyosezi z’ubuhinzi yaje kugirirwa ikizere agirwa umufashamyumvire mu by’ubuhinzi n’inzego za Leta. Kuri ubu afasha abandi bahinzi bagihinga mu buryo bwa gakondo guhindura imyumvire kugira ngo bakore ubuhinzi bwa kijyambere.
Kimiduha Leader nawe ni umuhinzi mworozi avuga ko ubu mu bagenerwabikorwa ba Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro ntawe ugihinga mu buryo bwa Gakondo bose bigishijwe guhinga kinyamwuga.
Avuga ko mu gihe imyaka yamaze kumera imaze gushibuka bamenya igihe cyo gutera imiti birinda ibyonnyi byayangiza ndetse no kuba babura umusaruro biturutse kukuba batetereye umuti ku gihe.
Umukozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali Gatera Gaston ukurikirana ibikorwa by’ubuhinzi umunsi ku wundi avuga ko impinduka mu buhinzi zigaragarira buri wese ugereranyije n’igihe abakoraga ubuhinzi bwa gakondo babihagarikiye.
Mubyo bigisha abahinzi harimo no kumenya guhingira igihe, imbuto iberanye n’ubutaka, kumenya uko batera ibihingwa mu murima ndetse n’uburyo batera imiti yica udukoko kugira ngo bitangiza imyaka.