• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Bigishijwe guhangana n’imihindagurikire y’ibihe

Mu rwego rwo gukomeza guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ndetse no kumenya uburyo barwanya ibiza mu gihe cy’imvura Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro y’Arkidiyosezi ya Kigali ibinyujije mu mushinga wo kurengera ibidukikije, yakomeje gahunda yo kwigisha abaturage bo mu Karere ka Bugesera uburyo bwo guhangana n’ihindagurika ry’ibihe no kubungabunga ibidukikije.

Amahugurwa yateguwe agamije gufasha abaturage kumva ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, kubigisha uburyo bwo guhinga mu buryo burambye, gukoresha neza amazi, gutera ibiti, no kugabanya isuri.

Abitabiriye kandi bahawe ubumenyi ku buhinzi bugezweho (Climate Smart Agriculture) n’uburyo bwo kuzigama no gushora mu bikorwa by’iterambere rirambye.

Abaturage batangaje ko ubu bumenyi buzabafasha kongera umusaruro w’ubuhinzi no kurwanya amapfa asanzwe agaragara muri Bugesera. Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ikomeza gushishikariza abaturage gukomeza gufata ingamba zirambye zo kurengera ibidukikije kugira ngo ubuzima bwabo n’ubw’abazabakomokaho bukomeze kubungwabungwa.

Leave A Comment